skol
fortebet

Mugabe yatunguye benshi kubera ibyo yatangaje mbere yamatora agiye kuba muri Zimbabwe

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe yatangaje ko atazigera aha ijwi uwamusimbuye ku ngufu ku buyobozi Emmerson Mnangagwa bahuriye mu ishyaka Zanu PF ryari rimaze imyaka hafi 40 ku butegetsi.

Sponsored Ad

Mugabe yatunguye benshi ubwo yakoreshaga ikiganiro n’abanyamakuru uyu munsi avuga ko ataha ijwi umuntu wamwirukanye mu biro ahubwo azareba muri 22 basigaye akareba umwe yakwitorera.

Mugabe utarashimishijwe no guhirikwa ku butegetsi yavugiye mu rugo iwe mu mujyi wa Harare ko yirukanwe ku buyobozi mu buryo budakwiriye ndetse yanze gusuzugura igisirikare kugira ngo hataba amakimbirane.

Mugabe yagize ati “Sinatora bariya bose bambabaje cyane.Nzahitamo mu bandi bakandida 22 basigaye umwe.”

Mugabe yavuze agahnda yatewe no kwirukanwa na bamwe mu bo mu ishyaka yishyingiye rya Zanu PF ndetse yifuriza ishya n’ihirwe umukandida Nelson Chamisa wo mu ishyaka Democratic Change (MDC) rihora rihanganye na Zanu PF.

Amatora muri Zimbabwe azaba ku munsi w’ejo aho abakandida 23 bazahatanira gusimbura Mugabe wari waranze kuva ku butegetsi agakurwaho ku ngufu n’igisirikare cya Zimbabwe.

Abaturage basaga miliyoni 5 bo muri Zimbabwe bazabyukira muri aya matora ku munsi w’ejo nyuma y’aho Mugabe akuriwe ku butegetsi mu mwaka ushyize nyuma y’imyaka 38 yari amaze ayobora Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa