Kenya:Umwana w’imyaka 9 yabyariye mu bitaro bikuru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 August 2018 Yasuwe: 1465

Muri Kenya umwana w’imyaka 9 y’amavuko yatunguye benshi mu banya Kenya ubwo yibarukaga imfura ye,ku wa Gatatu w’iki Cyumweru mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi.

Amafoto y’uyu mwana muto yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga gusa amazina ye ndetse n’imyirondoro ye ntibyashyizwe hanze kubera impamvu z’umutekano we.

Benshi bari bafitiye amatsiko umugabo waba waramuteye iyi nda gusa nabyo ntibyigeze bishyirwa hanze nubwo benshi bifuzaga kubimenya.

Igikomeje kwibazwa na benshi n’icyo leta iraza gukorera umuntu wateye inda uyu mwana wabyaye akiri muto cyane ko amategeko ya Kenya atemera ubusambanyi bukorerwa abana bato.

Amategeko ya Kenya avuga ko umuntu usambanyije umwana w’imyaka 11 kumanura,agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 11 kugeza ku gifungo cya burundu.

Muri kenya abakobwa bakiri bato bakomeje gutwara inda mu buryo butangaje kuko mu kwezi gushize abana 9 biga ku kigo kimwe cyo mu ntara ya Nyamira basanzwe batwite.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana umwana we muri boot imyaka 2...

Umugore w’Umufaransa witwa Rosa Maria Da Cruz yatawe muri yombi na Polisi yo...
13 November 2018 Yasuwe: 1260 0

Félix Tshisekedi na Kamerhe, gushyigikira umukandida w’ abatavugarumwe...

Vital Kamerhe (ibumoso), Félix Tshisekedi wambaye ingofero Abatavugarumwe...
13 November 2018 Yasuwe: 420 0

Umugore wabyaye abazwe yateye icyuma nyirabukwe wari umurwaje...

Mu bitaro bikuru bya Soroti muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 12...
13 November 2018 Yasuwe: 1936 0

Umugabo n’umugore we bari mu mazi abira kubera kwitirira umwana wabo...

Umugabo witwa Adam Thomas w’imyaka 22 n’umukunzi we Claudia Patatas w’imyaka...
12 November 2018 Yasuwe: 1838 0

Umugore n’ abana be 2 batawe kubera ubwicanyi

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Rubanda yataye muri yombi umugore n’...
12 November 2018 Yasuwe: 742 0

Abagore bigaragambije bambaye ubusa mu rwego rwo kwamagana Trump n’ibindi...

Abagore bakomoka muri Ukraine bibumbiye mu mutwe uzwi nka “FEMEN”bagaragaye...
11 November 2018 Yasuwe: 1697 0