skol
fortebet

Muri Uganda umugabo yahohoteye umukobwa we asunikisha igiti inyundo mu gitsina cye

Yanditswe: Saturday 02, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 40 wo mu cyaro cya Alaka mu Karere ka Omalatar muri Uganda yahohoyeye umukobwa we w’imyaka 16 witwa Lilian Apio, aho yifashishije inyundo, yasunitse igiti mu gitsina cye amushinja kujya gusambana n’umuhungu bakundana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakoreye ibi umukobwa we yashinjaga ko aryamana n’umusore utuye mu cyaro cyitwa Kiryanga akoresheje amayeri yo gutoroka iwabo nk’uko Jonathan Akweteireho, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Amolatar yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru.

Apio ngo yavuye iwabo kuwa 23 Ukuboza nyuma agarutse mu rugo se wari warakaye bikomeye aramwirukana, amubwira gusubira iyo yahoze.

Umukuru wa Polisi mu Karere ka Amolatar, Jacob Chepskol, avuga ko ubwo uyu mukobwa yagarukaga yakubiswe na Se bikomeye, amujyana mu nzu, polisi itabaza abaturage ariko basanga umukobwa yashizemo umwuka.

DPC Jacob Chepskol ati “Twasanze Apio aryamye mu kidendezi cy’amaraso. Se yari yamupfuritse igiti mu gitsina, yabikoresheje inyundo.”

Uyu mugabo n’umuhungu we wamuherezaga igiti, ari nako bakoresha inyundo mu cyinjiza kure kugeza ubwo uwo mukobwa ashizemo umwuka, bafungiwe kuri sitasiyo ya Amolatar. Ubuyobozi bwamaganye ubu bwicanyi.

Ibitekerezo

  • Thank you so much for providing individuals with a very pleasant chance to read critical reviews from this web site. It really is very great and also jam-packed with amusement for me personally and my office mates to search your blog at minimum 3 times every week to find out the newest secrets you will have. Of course, we are usually contented considering the incredible creative ideas you give. Certain 3 ideas in this article are definitely the most impressive we have all ever had.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa