skol
fortebet

Murumuna wa Meghan Markle yatutse umukwe wabo prince Harry aramwandagaza

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuvandimwe wa Meghan Markle washakanye n’igikomangoma cy’Ubwongereza Harry, witwa Samantha, yatutse Harry ko ari ikigwari kubera ko yatumye Meghan acika ku muryango we n’abavandimwe bakuranye.

Sponsored Ad

Samantha uhuriye na Meghan kuri se gusa, abinyujije kuri twitter yavuze ko Meghan yitwaye nabi ubwo yiteguraga ubukwe n’igikomangoma Harry ndetse avuga ko nta kosa papa wabo yakoze kuba atarabutashye.

Samantha yatutse igikomangoma Harry kuri twitter

Yagize ati “Igikomangoma Harry ni ikigwari kuba yaratumye Meghan afata nabi umuryangowe ndetse akica ku bantu bamwegereye.”

Uyu Samantha ari mu bantu baherutse kwibasira Meghan kubera ko ataramenya kuvuga icyongereza cy’Abongereza ndetse ubwo yagerageje yabikoze nabi bituma yibasirwa kuri Twitter nyuma yo gusakaza amashusho ye.

Samantha yashimagije papa wabo utaratashye ubukwe bw’umukobwa we n’igikomangoma Harry ndetse avuga ko umuryango wabo wirengagijwe bikomeye muri ubukwe bw’igitangaza bwabaye ku wa 19 Gicurasi uyu mwaka bukagaragaramo nyina wa Meghan gusa mu bantu bo mu muryango w’uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa