Nkurunziza yanze kwitabira inama ya EAC yohereza Visi perezida we
Yanditswe: Friday 01, Feb 2019
Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yanze kwitabira inama y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba,ahitamo kohereza visi perezida we wa mbere ,Gaston Sindimwo.
Iyi nama imaze gusubikwa inshuro 2 zose kubera kubura kwa bamwe mu baperezida bagize uyu muryango,yongeye gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 01 Gashyantare 2019 ariko Nkurunziza yavuze ko atazayitabira ahubwo azohereza Visi perezida we.
Mu mpera z’umwaka ushize,nibwo hagombaga kuba inama ya EAC ariko irasubikwa kubera ko hari impungenge z’uko abaperezida b’ibihugu batari kuboneka kubera ibirori by’iminsi mikuru.
Mu mwaka ushize kandi iyi nama yarasubitswe bitewe no kubura k’u Burundi butumvikana n’u Rwanda ndetse na Uganda.
Amategeko ya EAC avuga ko inama y’abakuru b’ibihugu idashobora guterana abahagarariye ibihugu byose bigize umuryango badahari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *