skol
fortebet

Nkurunziza yanze kwitabira inama ya EAC yohereza Visi perezida we

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yanze kwitabira inama y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba,ahitamo kohereza visi perezida we wa mbere ,Gaston Sindimwo.

Sponsored Ad

Iyi nama imaze gusubikwa inshuro 2 zose kubera kubura kwa bamwe mu baperezida bagize uyu muryango,yongeye gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 01 Gashyantare 2019 ariko Nkurunziza yavuze ko atazayitabira ahubwo azohereza Visi perezida we.

Mu mpera z’umwaka ushize,nibwo hagombaga kuba inama ya EAC ariko irasubikwa kubera ko hari impungenge z’uko abaperezida b’ibihugu batari kuboneka kubera ibirori by’iminsi mikuru.

Mu mwaka ushize kandi iyi nama yarasubitswe bitewe no kubura k’u Burundi butumvikana n’u Rwanda ndetse na Uganda.

Amategeko ya EAC avuga ko inama y’abakuru b’ibihugu idashobora guterana abahagarariye ibihugu byose bigize umuryango badahari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa