skol
fortebet

OIF yagaragaje impamvu itakibona inkunga ituruka muri Canada

Yanditswe: Monday 10, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, bwavuze ku ibaruwa buherutse kohererezwa na Canada, ivuga ko iki gihugu kigiye guhagarika inkunga cyawugeneraga, bwemeza ko ibyo bitazawubuza gukomeza gukora.

Sponsored Ad

Ku wa 2 Mata 2023, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada yandikiye Umunyamabanga wa OIF, Louise Mushikiwabo, ko iki gihugu kigiye guhagarika umusanzu wa miliyoni 3$ cyatangaga muri uwo muryango ku mwaka, bitwaje ngo imikorere mibi yawo.

Ni ibyemezo byafashwe nyuma y’aho Geoffroi Montpetit wari umwe mu bayobozi bakuru ba OIF batakiri kuri uwo mwanya bitewe n’uko amasezerano ye y’akazi yarangiye ntiyongerwe.

Bamwe batangiye gukwirakwiza ko byaturutse ku mwuka mubi uri muri OIF cyangwa amakimbirane yari afitanye n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri OIF akaba n’Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria K. Vande Weghe, aherutse gusobanura ko ababivuga gutyo bari mu ‘mpaka zidafite ishingiro no gushaka gukomeza ibintu ku rwego bitariho’.

Yavuze ko ukuri ari uko amasezerano ya Geoffroi Montpetit yarangiye mu minsi mike ishize “aho Umunyamabanga Mukuru wongeye gutorwa yifuje gushaka abandi bantu”.

Oria K. Vande Weghe anabisanisha n’ibyavuye mu igenzura ryakorewe ku bakozi ba OIF rigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakozi b’uwo muryango mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibyavuyemo bigaragaza ko 44% by’abakozi babajijwe, bakorewe ihohoterwa ryaba mu buryo bw’imvugo cyangwa irishingiye ku gitsina.

Anemeza ko uwo mwanzuro wa Canada ushingiye ku kuba amasezerano yari afitanye na OIF yo kuba umuyobozi atongewe.

Ati “Niba Mushikiwabo atarongereye ayo masezerano y’uwo wahoze ari umuyobozi, bigaragara ko [uwo mwanzuro] ari nk’ihangana turi guhura naryo.”

RFI na yo yanditse ko ibyo byavuye muri iryo genzura na yo yakoreye ubusesenguzi, byagaragaye bifitanye isano n’umwanzuro Canada yahisemo wo guhagarika iyo nkunga.

Nk’igisubizo kuri icyo cyemezo cyafashwe na Canada, ku wa 6 Mata 2023, Mushikiwabo yavuze ko Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa yari yamuteguje ko “umubano wanjye na Canada (Ottawa) uzazahara cyane mu gihe naba ntisubiyeho ku bijyanye no kutongera amasezerano ya Montpetit.”

Mu ibaruwa yanditse kandi Mushikiwabo yavuze ko ibyemezo byo guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa bidakwiriye kubangamirwa n’ibikorwa by’umuntu ku giti cye.

Ni igitekerezo gishyigikirwa na Oria Vande Weghe, uvuga “ko iriya mibare iteye ubwoba. Igihari ni uko Umunyamabanga Mukuru bari we washakaga ko twita kuri icyo kibazo. Ntitwarenganya ubuyobozi bushaka guhangana n’ihohoterwa iiryo ari ryo ryose.”

Icyemezo cyo kutongerera amasezerano Geoffroi Montpetit, cyarakaje cyane Canada, nyuma y’uko gikurikiye iyegura rya Catherine Cano, na we ukomoka muri icyo gihugu mu Ukwakira 2020. Icyo gihe umuvugizi wa OIF yavuze ko kugenda kwe kwateye kwiruhutsa kuri benshi mu buyobozi bw’uriya muryango.

Abasesengura iki kibazo bavuga ko byigaragaza ko ‘Montpetit ari we wagiye gutamika igihugu cye Canada ubuyobozi bwa OIF, cyane cyane agamije kwihimura kuri Mushikiwabo’.

Amasezerano y’umurimo ya Geoffroi Montpetit yarangiye ku wa 10 Werurwe. Umuvugizi wa OIF, yavuze ko ‘kugeza ubu atazi uwo umunyamabanga mukuru azashyiraho, ariko icyo azi ari uko icyemezo kizihuta cyane.”

Kuri ubu Canada ni cyo gihugu cya mbere cyatangaga inkunga itubutse muri OIF, Oria Vande Weghe akavuga ko ihagarara ryayo ritazabuza uwo muryango gukomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa