skol
fortebet

Oprah azahangana na Trump? Umva icyo abivugaho.

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Oprah Winfrey yatangaje ko adakunda politiki ndetse bitigeze biba mu maraso ye kumva yahanganira ubutegetsi, nubwo mu minsi ishize byari byatangajwe ko yifuza guhangana na Donald Trump mu matora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ateganyijwe mu mwaka wa 2020.
Ubwo yari mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filimi n’abanyamakuru ba televiziyo bahize abandi uzwi nka Golden Globes mu Ukuboza umwaka ushyize, Oprah yabaye nk’ukomoza k’ukwiyamamaza maze abantu benshi badakunda Trump (...)

Sponsored Ad

Oprah Winfrey yatangaje ko adakunda politiki ndetse bitigeze biba mu maraso ye kumva yahanganira ubutegetsi, nubwo mu minsi ishize byari byatangajwe ko yifuza guhangana na Donald Trump mu matora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ateganyijwe mu mwaka wa 2020.


Ubwo yari mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filimi n’abanyamakuru ba televiziyo bahize abandi uzwi nka Golden Globes mu Ukuboza umwaka ushyize, Oprah yabaye nk’ukomoza k’ukwiyamamaza maze abantu benshi badakunda Trump baramushyigira karahava.

Mu minsi ishize nibwo Oprah wakunzwe cyane mu kiganiro yacishaga kuri televiziyo cyitwa The Oprah Winfrey Show cyakunzwe n’abatari bake muri leta zunze ubumwe z’Amerika,yatangaje ko yifuza kuziyamamariza gusimbura Donald Trump gusa yatangarije ikinyamakuru cyitwa Instyle ko atigeze arota kwinjira muri politiki.

Yagize ati “Mpora nigirira icyizere n’umutekano ku byerekeye ibyo nshoboye gukora n’ibyo ntashobora gusa ibyo kuba perezida ntibyigeze binshishikaza .Nta nubwo byigeze biba mu maraso yanjye”.

Winfrey ntagihanganye na Trump

Mu minsi ishize ubwo abanyamakuru babazaga Trump uko yumva ibijyanye no guhangana na Winfrey mu matora ya 2020,yababwiye ko yizeye kumutsinda.

Nyuma yo kumva ko Oprah Winfrey ashobora kwiyamamariza kuyobora USA,byinshi mu byamamare bitakunze imiyoborere byahise bitangira kugaragaza ko bimushigikiye ndetse bitangiza gahunda yo gutangira kumukundisha rubanda ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa