Papa Benedigito wa 16 yanditse ibaruwa avuga ko yiteguye urupfu

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 February 2018 Yasuwe: 2544

Ntibukunze kubaho ko umuntu atangariza mu ruhame ko ari hafi gupfa gusa Benoît XVI wigeze kuba Papa akava kuri uyu mwanya yeguye ku mpamvu ze bwite yatangaje uko amerewe mu minsi avuga ko ari iya nyuma y’ ubuzima bwe ku Isi anavuga ko yumva afite amahoro nubwo yenda kujya iwabo watwese.

Benoît XVI yabaye Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi wa 600. Muri Gashyantare 2013 nibwo yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya. Ibyo yakoze byatunguye benshi kuko ubusanzwe umupapa ava kuri uyu mwanya ari uko apfuye.

Ubwo yari ku butegetsi kiliziya gatolika yumvikanyemo ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cy’ ubutinganyi n’ igitutu cyo kuba abapadiri bakwemererwa gushaka abagore.

Uyu mukambwe w’ imyaka 90 y’ amavuko yanditse urwandiko arutambutsa mu kinyamakuru cyo mu Butaliyani Corriere della asubiza ibibazo abantu bibaza ku mibereho ye mu minsi yanyuma ku Isi.

Iyi baruwa yanditseho ngo ‘birihutirwa’ yashyikirijwe ibiro by’ ikinyamakuru itambutswa kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018.

Benoit VXI yagize ati “Uko ngenda ntakaza imbaraga z’ umubiri no muri njye imbere ndi mu rugendo rugana mu nzu. Ni impano ikomeye kuba mfite abanzengurutse muri uyu muhanda w’ amananiza rimwe na rimwe, kubera ikigero cy’ urukundo n’ ubushake bwiza ntigeze ntekereza”

Benoit XVI yatunguye abantu cyane muri 2013 ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko yeguye ku bupapa.

Magingo aya atuye I Vatican muri metero nkeya uvuye aho Papa Francis wamusimbuye aba.

Biteganyijwe ko tariki 16 Mata 2018 aribwo Benoit XVI azizihiza isabukuru y’ imyaka 91 y’ amavuko.

Inshuro nyinshi aba arimo gusoma ibitabo n’ inkuru z’ iyobokamana. Buri munsi ajya mu misa gusa abamubona bemeza ko imbaraga zigenda zimubana iyanga ndetse ngo yarananutse.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Hitimana

    Ntabwo umukristu nyakuri atinya urupfu,kubera ko aba yariteguye.Aho kwibera mu byisi gusa nkuko abantu nyamwinshi babigenza,akorera imana akiriho.Abifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango abeho.Ntabwo asaba icyacumi,ahubwo abwiriza abantu ku buntu,kuko Yesu yasabye abakristu nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Urugero ni baliya bantu benshi mubona babwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu.Bagenda ari 2 buri gihe.Ni gute se watinya urupfu kandi wizera kuzazuka ku munsi w’imperuka,imana ikaguha ubuzima bw’iteka muli paradizo?Ni YESU ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Bible yerekana neza ko abantu bibera mu byisi gusa batazazuka (Abagalatiya 6:8).Imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4)

    8 February

Inzindi nkuru

Umugore yapfiriye mu modoka ye yahanutse ku manga asinziriye...

Umugore w’umukerarugendo yahuye n’uruva gusenya ubwo yari usinziriye mu...
19 September 2018 Yasuwe: 1814 0

Dore abantu 10 b’ibikomerezwa bavuga rikijyana kurusha abandi ku...

Hirya no hino ku isi, hari abantu bakomeye mu nzego zitandukanye kandi...
19 September 2018 Yasuwe: 2176 0

Umunyamideli w’uburanga yatangaje ukuntu Vladimir Putin yashatse kumwica...

Umunyamideli w’Umurusiya witwa Anna Shapiro w’imyaka 30 yatangaje ko perezida...
19 September 2018 Yasuwe: 1565 0

Papa Francis umwaka utaha azongera asure kimwe mu bihugu bya...

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis azasura Afurika mu gihugu cya...
17 September 2018 Yasuwe: 497 0

Museveni yavuze ko ‘Ivunja rizahandurwa bitabaye ngombwa ko ikirenge...

Perezida wa Uganda yagaragagaje ko ataramenya neza niba ibibazo by’...
16 September 2018 Yasuwe: 5175 1

Umunyeshuli w’imyaka 26 yishwe n’igifi cya Shark ubwo yari ku mucanga wa Cape...

Umunyeshuli witwa Arthur Medici ukomoka muri Brazil yahuye n’uruva gusenya...
16 September 2018 Yasuwe: 1597 0