skol
fortebet

Perezida Macron yashyizeho umugaba mukuru w’Ingabo wagize uruhare muri ‘Operation Turquoise’

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Jean Michelle Emmanuel Macron yashyizeho Umugaba Mukuru w’ingabo mushya General François Lecointre usimbura Gen Pierre Le Jolis de Villiers weguye ku mirimo ye.
General François Lecointre yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017. Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye muri Operation Turquoise mu Rwanda.
Uwo asimbuye ni Gen Pierre de Villiers weguye ku mirimo ye nyuma yo kutumvikana na Perezida Emmanuel Macron ku kugabanya ingengo y’imari yari (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Jean Michelle Emmanuel Macron yashyizeho Umugaba Mukuru w’ingabo mushya General François Lecointre usimbura Gen Pierre Le Jolis de Villiers weguye ku mirimo ye.

General François Lecointre yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017. Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye muri Operation Turquoise mu Rwanda.

Uwo asimbuye ni Gen Pierre de Villiers weguye ku mirimo ye nyuma yo kutumvikana na Perezida Emmanuel Macron ku kugabanya ingengo y’imari yari igenewe igisirikare yari akuriye.

Mu itangazo Gen Pierre de Villiers yashyize ahagaragara ku wa 19 Nyakanga, yavuze ko atari agishoboye “kwizeza uburambe bw’imikorere y’igisirikare yari amaze kubona ko ibereye kurinda ubusugire bw’u Bufaransa n’Abafaransa uyu munsi n’ejo, no kubahiriza ibyifuzo by’igihugu.”

Miliyoni 850 z’amayero nizo Macron yasabye ko zigabanywa ku ngengo y’imari y’igisirikare muri gahunda y’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yo gukoresha atarenze 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Lecointre wasimbuye De Villiers[Général Pierre de Villiers w’imyaka 60 yagizwe Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa mu 2014, asimbuye Amiral Edouard Guillaud, icyo gihe hari ku bwa Perezida François Hollande.] yari asanzwe ashinzwe iby’umutekano mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare muri Zone Turquoise mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iyo Zone yabaye inzira yo guhungisha benshi mu bari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yahoze ari Zaire).

Inshingano z’iyo operation yemejwe na Loni, zari izo kurindirra umutekano abasivili, abavuye mu byabo n’impunzi n’ibikorwa by’ubutabazi aho biri ngombwa.

Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko Uyu mugaba mushya w’ingabo z’Ubufaransa yanarwanye mu bihugu bitandukanye nka Bosnie-Herzégovine, Irak, Djibouti, Somaliya n’ahandi.

Kugeza ubu, U Bufaransa ntiburemera uruhare rwabo muri Jenoside yahitanye abarenga Miliyoni y’Abatutsi, Umugaba mushya w’ingabo afite akazi gakomeye ko guhuza igisirakare n’ingego y’imari nshya bashyiriweho.

Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa Gen Pierre de Villiers weguye ku mirimo ye

Ibitekerezo

  • Ndatangaye cyane kubona mutavuze uruhare yagize muri genocide.None se we ni umwere cg yakoze genocide.Yaba se ari kuri ya liste yabasirikare babafaransa baregwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa