skol
fortebet

Perezida Magufuli yashimiye abaturage ba Tanzania kutambara Agapfukamunwa

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye Abanyatanzaniya kuba batambara agapfukamunwa mu ruhame, bigaragaza mu bundi buryo buhangayikishije bwo kutubahiriza byimazeyo amabwiriza yo kurwanya Coronavirus yashyizweho n’umiryango wita k’ubuzima ku isi (OMS).

Sponsored Ad

Perezida Magufuli ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu i Dodoma, yatangiriye abashimira ku kuba batambaye udupfukamunwa, akomeza anenga abatwambara avuga ko ari tubi cyane ugereranije n’amabere yataye isura. Yagize ati:

Ubwo Coronavirus yatangiraga, bavuze ko tuzakusanya imirambo mu mihanda ariko twasenze iminsi itatu gusa none Coronavirusi yarashize. Muri Dar es Salaam hari abarwayi bane gusa.

Iyo ndebye kuri iyi mbaga, nshimishijwe no kubona mutambaye kiriya kintu (agapfukamunwa). Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko aherutse kuntangaza mbona yicaye wenyine ku ntebe ya Perezida w’inteko ariko yambaye agapfukamunwa, reka twige kwiringira Imana.

Perezida John Pombe Magufuli yihanangirije abenegihugu bose mu gihugu kwanga no kumenyesha umuntu wese utanga udupfukamunwa tw’ubuntu, avuga ko abanzi b’igihugu bateganya gukwirakwiza virusi binyuze muri utwo dupfukamunwa twandujwe, ati:

Ndashaka kubaburira ko bumwe mu buryo bashobora gukoresha mu gukwirakwiza corona ari ukwanduza udupfukamunwa bakazibazanira. Reka twige gukara, niba umuntu aguhaye agapfukamunwa, kange umubwire ajye kukambara iwe hamwe n’umugore n’abana be, hari abantu bashaka kutuvangira. Niba ugomba kukambara, kora akawe murugo.

Nabwiye abayobozi ba leta gufata umuntu wese bazabona akwirakwiza udupfukamunwa kugira ngo batubwire aho twagenzuriwe. Ni ikihe gitangaje kuri icyo kintu (agapfukamunwa) kandi gisa n’ibere rimwe ryaciwe ku mubiri.

Bivugwa ko Tanzania ifite umubare mwinshi w’abanduye coronavirus, ariko guverinoma ya John Pombe Magufuli yatangaje ko yatsinze iyi virusi nubwo yanze gutangaza amakuru kuri Covid19. Muri iki gihugu, amakuru ku bijyanye n’iyi ndwara aheruka gushyirwa ahagaragara ku mugaragaro kuwa 29 Mata 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa