skol
fortebet

Perezida Museveni n’abofisiye babiri basabiwe gukurikiranwa muri ICC

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Itsinda ry’Abadepite bababarizwa mu Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi rya FDC (Forum for Democratic Change- FDC) bahagarariye agace ka Rwenzori bagejeje ubusabe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC basaba gukora iperereza ryimbitse kuri Perezida Museveni n’abofisiye babiri ku bwicanyi bwakorewe mu gace karimo Ingoro y’Umwami wa Rwenzururu Charles Mumbere bugahitana abagera ku 100.
Bashinja Perezida Museveni nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Brig Peter Elwelu n’Umuyobozi wa Polisi Wungirije, (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’Abadepite bababarizwa mu Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi rya FDC (Forum for Democratic Change- FDC) bahagarariye agace ka Rwenzori bagejeje ubusabe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC basaba gukora iperereza ryimbitse kuri Perezida Museveni n’abofisiye babiri ku bwicanyi bwakorewe mu gace karimo Ingoro y’Umwami wa Rwenzururu Charles Mumbere bugahitana abagera ku 100.

Bashinja Perezida Museveni nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Brig Peter Elwelu n’Umuyobozi wa Polisi Wungirije, AIGP Asuman Mugenyi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abarinzi n’abandi bantu b’i Bwami bwabaye kuya 9 Ukuboza 2016.

Umuyobozi uhagarariye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko, Winnie Kiiza, yabwiye itangazamakuru ko uruhare Brig Peter Elwelu yagize muri ubwo bwicanyi byari ukubahiriza itegeko rya Perezida Museveni.

The Daily Monitor itangaza ko mu kirego abadepite batanze muri ICC kigaragaza ko Perezida Museveni, Brig Elwelu na AIGP Mugenyi bagize uruhare mu gutanga itegeko ryo gutangira kurasa ku ngoro y’umwami.

Iki gitero cyaguyemo abarinzi n’abakozi b’i Bwami, abana, abagore ndetse n’abashyitsi bari babagendereye, mu gihe hanangirikiyemo inyandiko zitandukanye n’ibindi biranga umuco waho.

Winnie Kiiza avuga ko impamvu iri tsinda ryahisemo kugeza ikirego muri ICC aho kukigeza mu nkiko z’igihugu ari uko nta cyizere bazifitiye ku kuburanisha abayobozi bakuru.

Ati “ICC ifite inshingano zo kuzuzanya n’ubutabera bw’igihugu. Nirwo rukiko rushobora kuburanisha abayobozi bakuru baregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bataburanishwa n’inkiko z’igihugu.”

Abajijwe niba umuntu wese ashobora kugeza ikirego muri ICC, Samuel Muyizzi umunyamategeko mu Nteko Ishinga Amategeko yasubije ko amasezerano y’i Roma yemerera umuntu wese kujyana ikirego cy’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu nkiko ariko bidasobanuye ko ICC yahise itangira ipereza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Itumanaho (Uganda Media Centre), Ofwono Opondo, yabwiye NTV ko bikwiye ko icyo kibazo kigezwa mu butabera.

Yavuze ko Leta yageragezaga guharanira ubwisanzure bw’abaturage ba Uganda n’ubwigenge bwabo kubera ko hari inkambi zirimo insoresore zihabwa imyitozo ijyanye n’ibya gisirikare zatangiye kwica polisi, abasirikare ndetse n’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru, Don Wanyama, yavuze ko ibyo Museveni yakoze byemewe n’amategeko, ariko ku bindi bisobanuro bizatangwa muri ICC byabazwa ushinzwe inkiko.

Imvururu zahitanye abatari bake zasize Umwami wa Rwenzururu, Charles Mumbere atawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare muri ubwo ubwicanyi.

src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa