startimes

Perezida Museveni yafunguye abantu bafunzwe bazira ubunebwe no guteza akavuyo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 October 2019 Yasuwe: 1815

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse ko harekurwa abantu bose batawe muri yombi kubera imyitwarire y’"ubunebwe no guteza akavuyo" hagendewe ku itegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni.



Umukuru wa polisi Martin Okoth Ochola yandikiye abakuru ba polisi mu turere, abategeka gukurikiza iryo tegeko rya Perezida.

Mu cyegeranyo cyo mu mwaka wa 2016, umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Awareness and Promotion Forum, wavuze ko abo batawe muri yombi kubera "amategeko ahana inzererezi" yo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza.

Ahanini ayo mategeko yibasiraga abakene badafite aho kuba hahoraho cyangwa badafite akazi.

Uwo muryango wongeyeho ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu 958 batawe muri yombi hagendewe kuri ayo mategeko hagati ya 2011 na 2015, kuri sitasiyo eshanu za polisi zakoreweho ubwo bushakashatsi.

Perezida Museveni yanategetse ko mu gihe kiri imbere nta muntu n’umwe wongera gutabwa muri yombi kubera ayo mategeko, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho Daily Monitor kitegamiye kuri leta.

Ubu bubaye ubwa gatatu Bwana Museveni atanze itegeko nk’iri, ubuheruka hakaba hari mu ijambo yagejeje ku baturage ba Uganda mu mwaka wa 2017.

Bwana Museveni yigeze gusezeranya gukuraho itegeko rigira icyaha gihanwa kuba "umunebwe no guteza akavuyo", ariko iryo sezerano ntabwo ararisohoza.

Bwana Ochola yavuze ko Perezida Museveni yanategetse ko hafungurwa inzererezi zifungiye mu murwa mukuru Kampala kubera kunanirwa kwishyura amande angana na miliyoni imwe y’amashilingi (250,000Frw).

Ni nyuma yaho bari bafashwe bacururiza mu mihanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nkuko Daily Monitor ibitangaza.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yarokotse urupfu nyuma yo gufatwa ari gusambana n’umugore...

Muri Kenya, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, akaba ari umukozi wa West...
11 July 2020 Yasuwe: 1325 0

Umugore yahuye n’ibizazane ubwo umugbo we yamwitiranyaga n’inzoka

Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge...
10 July 2020 Yasuwe: 3403 1

Reba inkuru yakoze ku mutima abantu benshi y’umugabo n’umugore b’abasazi...

Umugabo witwa Olaide Olakiitan Oluwayemisi yatangaje uburyo yakozwe ku...
10 July 2020 Yasuwe: 9757 1

Umugore waguwe gitumo n’umugabo we arimo asambana na Pasiteri yatinyutse...

Jane Omwaga, umugore wo muri Kenya waguwe gitumo n’umugabo we ubwo yari...
10 July 2020 Yasuwe: 11521 1

Abarinda Perezida Kenyatta basabwe kurekera gukoresha ibiyobyabwenge

Umuyobozi mukuru w’itsinda rishinzwe kurinda umutekano wa Perezida Uhuru...
9 July 2020 Yasuwe: 2829 0

Umugabo yatse gatanya kubera ko umugore we yavuze ko Ronaldo arenze...

Umugabo n’umugore bitwa Arsen na Lyudmila bakundanye mu gikombe cy’Isi 2002...
9 July 2020 Yasuwe: 1704 0