skol
fortebet

Perezida Museveni yandikiwe ibaruwa imusaba gushyira Uganda muri Guma mu Rugo y’iminsi 3

Yanditswe: Thursday 11, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Wycliffe Tugume ukunzwe mu muziki wa Uganda nka Ykee Benda, yandikiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni amusaba gushyira Uganda yose muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi itatu.

Sponsored Ad

Ibaruwa Ykee Benda yandikiye Museveni yayanditse mu izina ry’Ishyirahamwe ’Stingy men association of Uganda’ abereye umuyobozi.

Guma mu Rugo uyu muhanzi yasabye yifuje ko yashyirwaho hagati y’itariki ya 12 n’iya 15 z’uku kwezi, gusa ntitagaragaza impamvu yahisemo iyi minsi itatu yonyine.

Ykee Benda yunzemo ati: “Dukeneye kurwanya Covid-19 turi hamwe, dufatanyije dushobora gutsinda Covid-19 nk’igihugu.”

Ykee Benda yasabye Perezida Museveni gushyiraho Guma mu Rugo, mu gihe Uganda iri mu bihugu bifite abarwayi benshi b’iki cyorezo mu karere ndetse n’abo iki cyambuye ubuzima.

Muri Uganda harabarurwa abakabakaba 40,000 banduye kiriya cyorezo n’abo kishe bagera kuri 327.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa