skol
fortebet

Perezida Museveni yubuye umugambi we wo gusura abasirikare be ataherukaga kubona [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni akomeje gutangaza benshi kubera ukuntu amaze iminsi asura abasirikare be abashishikariza gukomeza kuba maso bakitegura guhangana n’umwanzi abatunguye.

Sponsored Ad

Museveni watangiye kuzenguruka Uganda nyuma y’aho u Rwanda rwikomye Uganda ko itera inkunga abashaka kuruhungabanyiriza umutekano,akomeje iyi gahunda yo gushishikariza abasirikare be kutaryama ahubwo bakarushaho kwitegura.

Ku munsi w’ejo nibwo Museveni yahuye n’ingabo ze za UPDF,ziherereye muri division ya kabiri yo mu gace kitwa Makenke muri Mbarara.

Museveni abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga,yavuze ko yibukije abasirikare be ko ari ukuba abanyamwuga ndetse no kurwanira demokarasi n’abaturage ba Uganda.

Uretse gusura izi ngabo,Museveni yagaragaye ari kwiyibutsa kurasa bituma inzobere mu bya politiki zemeza ko ashobora kuba afite ubwoba ko u Rwanda rwamutungura rukamutera.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa