Perezida Salva Kiir yatanze imbabazi rusange ku nyeshyamba

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 9 August 2018 Yasuwe: 601

Igitangazamakuru cya leta ya Sudani y’epfo, cyatangaje ko Perezida Salva Kiir yatanze imbabazi rusange ku nyeshyamba zirimo n’uwo bahanganye Riek Machar.

Izi mbabazi rusange zitanzwe hashize iminsi leta n’imitwe y’inyeshyamba bashyize umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi, mu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum.

Ni amasezerano agamije kurangiza intambara imaze imyaka itanu, yahitanye ababarirwa mu bihumbi ikanakura mu byabo ababarirwa muri za miliyoni.

Itegeko-teka rya perezida ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, rivuga ko Perezida Kiir yahaye imbabazi rusange "umuyobozi w’ishyaka SPLM-IO, Dr Riek Machar Teny."

Iri tangazo ryongeyeho ko "n’indi mitwe y’inyeshyamba idafite ubuyobozi buzwi yatangije intambara yo kurwanya Repubulika ya Sudani y’epfo guhera mu mwaka wa 2013 kugeza ubu" nayo ihawe imbabazi.

Imirwano yatangiye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2013 nyuma yuko Perezida Kiir ashinje Bwana Machar yari amaze kwirukana ku mwanya wa Visi-Perezida, gucura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Bwana Machar yahakanye ibi birego, ariko ahita ashinga umutwe w’inyeshyamba urwanya leta.

Impande zarwanaga zanashyize umukono ku masezerano ajyanye n’umutekano, muri ibi bikorwa bigamije amahoro biyobowe n’umuryango w’iterambere wa IGAD uhuza ibihugu by’akarere Sudani y’epfo iherereyemo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Byatahuwe ko ubwato buherutse gukora impanuka muri Tanzania umusare wabwo...

Kuri iki cyumweru ni bwo hashyingurwa abapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwa MV...
23 September 2018 Yasuwe: 2568 0

Umusore yagwiriwe n’igiti arapfa ubwo yari agiye kwambika impeta umukunzi...

Umusore ukomoka mu gihugu cya Ireland y’amajyaruguru witwa Matt Campbell...
22 September 2018 Yasuwe: 2475 0

Umusaza n’umuhungu we barashe umuturanyi wabo bamuhoye matela...

Umusaza witwa John Miller w’imyaka 67 n’umuhungu we Michael Miller ufite...
22 September 2018 Yasuwe: 901 0

Umwicanyi w’umugore yateraguye icyuma abana b’impinja batatu n’ababyeyi...

Umwicanyi w’umugore w’imyaka 52 yaraye ateraguye ibyuma abana b’impinja...
21 September 2018 Yasuwe: 1670 0

Umugabo yajugunye umwana we mu itanura ry’umuriro arapfa

Umunya Kenya witwa Joseph Ndirangu ukomoka muri Kenya mu ntara yitwa Nakuru...
20 September 2018 Yasuwe: 1703 0

Umuryango wahambwe n’inkangu watabawe n’ubutumwa bugufi bohereje bavuga ko...

Mu gihugu cya Philippines mu gace ka Naga City habaye ikiza gikomeye...
20 September 2018 Yasuwe: 1800 0