Perezida Trump agiye gucukumbura niba umunyamakuru Jamal yariciwe muri ambasade

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 11 October 2018 Yasuwe: 528

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasezeranyije "kugera ku muzi" w’ikibazo kijyanye n’umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite waburiwe irengero.

Trump yabwiye abanyamakuru ko yaganiriye n’abategetsi ba Arabie Saoudite bo "ku rwego rwo hejuru cyane" ku bijyanye n’ umunyamakuru Khashoggi.

Khashoggi wabaga muri Amerika akaba n’unenga ubwami bwa Arabie Saoudite, yinjiye mu biro by’uhagarariye Arabie Saoudite mu murwa mukuru wa Turukiya, Istanbul, ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa cumi kuva ubwo ntihagire uwongera kumuca iryera.

Abategetsi ba Turukiya bavuga ko Khashoggi yishwe. Arabie Saoudite irabihakana. Ku wa gatatu Trump yabwiye abanyamakuru ati:
"Ntabwo dushobora kureka ibi ngo bibe ku banyamakuru, ku muntu uwo ari we wese. Turi gusaba buri kintu cyose. Turashaka kumenya ibiri kubera hariya."

Ibiro bya perezida w’Amerika bya White House byatangaje ko Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, n’abandi bategetsi bo hejuru bavuganye n’igikomangoma Mohammed Bin Salman cya Arabie Saoudite ku wa kabiri.
Byatangaje ko bamusabye amakuru arenzeho kuri icyo kibazo.

Turukiya na Arabie Saoudite byombi ni ibihugu by’inshuti z’Amerika.
Mbere yaho kuri uwo wa gatatu, ibitangazamakuru byo muri Turukiya bwatangaje videwo bivuga ko zigaragaza ibimenyetso by’umugambi ufitanye isano n’iburirwa irengero rya Khashoggi.

Izo videwo zigaragaza abo byibazwa ko ari abakozi b’urwego rw’ubutasi rwa Arabie Saoudite binjira ndetse banava muri Turukiya banyuze ku kibuga cy’indege cya Istanbul.

Hagati aho, Ubwongereza nabwo ku wa gatatu bwatangaje ko bushaka ko Arabie Saoudite ibuha "ibisubizo mu buryo bwihutirwa" kuri uwo munyamakuru waburiwe irengero.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi kubera kwicisha inzara bikomeye umwana w’imyaka 5...

Umugore witwa Tammi Bleimeyer yakatiwe igifungo cy’imyaka 28 kubera...
13 December 2018 Yasuwe: 2661 0

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko...
13 December 2018 Yasuwe: 1810 0

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu...

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri...
12 December 2018 Yasuwe: 1499 0

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa...

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki...
10 December 2018 Yasuwe: 2669 0

Umujura yasanze umugore mu rugo rwe aramukomeretsa cyane [Amafoto]

Umujura yasanze umugore w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Walgrave mu...
8 December 2018 Yasuwe: 1948 1

Amabandi 3 yateze imodoka ya ba mukerarugendo afashe imipanga Imana ikinga...

Amabandi yo muri Kenya yateze umuryango w’abanyamerika watembereraga mu gace...
6 December 2018 Yasuwe: 2712 0