skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yemeje ko yiteguye no gupfa kugira ngo amahoro muri RDC ahinde

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,nyakubahwa Felix Tshisekedi yabwiye abakongomani ko ari mu rugamba rwo kugarura amahoro muri RDC ndetse no mu karere ndetse ngo yiteguye no kuba yapfa ariko amahoro agasagamba.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Felix Tshisekedi yahaye abakongomani mu mujyi wa Bukavu ahitwa place de l’Independance yababwiye ko muri manda ye yiteguye guharanira imibereho myiza yabo ndetse ngo yiteguye gupfa kugira ngo amahoro asagambe muri iki gihugu.

Yagize ati “Intambara yacu ya mbere n’ukubazanira amahoro arambye.Amahoro atuma mubasha kubana nk’abavandimwe.Niteguye no gupfa kugira ngo ayo mahoro mvuga azabashe kugerwaho.”

Perezida Tshisekedi ari gukora iyo bwabaga kugira ngo afatanye n’ibihugu bituranye na RDC mu kugarura amahoro muri Kivu zombi cyane ko ziganjemo inyeshyamba zivuka mu Burundi,Uganda, Rwanda no muri RDC.

Amakuru aravuga ko Felix Tshisekedi azahurira na perezida Kagame na Pierre Nkurunziza mu nama izabera I Bukavu kuri uyu wa Gatatu taliki ya 09 Ukwakira 2019 bakaganira kuri gahunda yo gushing umutwe uhuriweho n’ibi bihugu wo guhashya izi nyeshyamba zose zigahunga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa