skol
fortebet

Perezida wa Interpol umaze iminsi yaraburiwe irengero yeguye

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

Polisi Mpuzamahanga Interpol yatangaje ko Meng Hongwei Perezida wayo umaze iminsi yaraburiwe irengero ubu akaba arimo gukorwaho iperereza kubera gukora ibinyuranyije n’ amategeko yeguye kuri uyu mwanya.

Sponsored Ad

Mu itangazo Interpol yaraye ishyize ahagaragara yagize iti “Uyu munsi ku Cyumweru tariki 7 Ukwakira ku biro by’ ubunyamabanga bukuru muri Lyon, mu Bufaransa twakiriye ibaruwa y’ ubwegure bwa Meng Hongwei wari Perezida wa Interpol”

Interpol yavuze ko umunya Koreya y’ Epfo Kim Jong Yang ariwe wagizwe Perezida w’ agateganyo mu bihe biteganyijwe ko mu nama yo ku wa 18-21 Ugushyingo 2018 ya Interpol bazatora undi Perezida i Dubai.

Meng yaburiwe irengero tariki 25 Nzeli ubwo yari mu ruzinduko rw’ akazi mu Bushinwa. Yeguye nyuma y’ uko Ubushinwa butangaje ko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa