skol
fortebet

Perezida Maduro yaraye arusimbutse

Yanditswe: Sunday 05, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Venezuela Nicolas Maduro yaraye arokotse urupfu nyuma y’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bateze igisasu mu kadege ka drone kagaturikira hafi y’aho yatangiraga ijambo,bigateza akavuyo mu barinzi be.

Sponsored Ad

Ubwo Nicolas Maduro yarimo atanga ijambo kuri TV y’igihugu ahagaze hamwe n’umugore we Cilia Flores,akadege ka drone kari gatezwemo igisasu kaje aho yari ari karaturika bikomeye abasirikare bashinzwe kurinda uyu muperezida banyuranamo bashaka kumutabara byatumye abagera kuri 6 bakomereka bikomeye.

Nicolas Maduro amaze iminsi ashinjwa kudafasha igihugu kuva mu bukene bukomeye kirimo aho ifaranga rya Venezuela riri gutakaza agaciro ubutitse ndetse n’imibereho y’abanya Venezuela ntabwo yifashe neza.

Iki gisasu cyaturitse ubwo Maduro yari ari imbere ya tereviziyo y’igihugu ari kwizeza abaturage ba Venezuela ko agiye gukora ibishoboka byose akazahura ubukungu bw’iki gihugu buri mu mazi abira ndetse ko agiye gutuma baturage bongera kubaho neza.

Nyuma yo guturika kw’iki gisasu Maduro yagize ati “ubu ni uburyo bwo gushaka kunyica.Uyu munsi bohereje drone bagerageje kunyica ariko imbaraga z’urukundo zabashije kuntabara.ndabizi nzarama imyaka myinshi.”

abarinzi ba Maduro bahise birara mu nyubako zari hafi y’aho Maduro yari ari bashaka kureba niba babona umuntu wohereje aka kadege baraheba,nibwo bahise bahungisha uyu muperezida n’umugore we.

Maduro yashinje perezida wa Colombia Juan Manuel Santos ko afite uruhare runini mu gushaka kumwica abifashijwemo na perezida wa USA Donald Trump aho yemeje ko uyu mugambi mubisha wacuriwe muri Amerika.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa