skol
fortebet

Raporo yagaragaje ko abantu batuye isi bagenda barushaho kurakara no guhangayika cyane

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwitwa "Gallup Global Emotions Report" bwatangaje ko abantu benshi ku isi bagenda barushaho kurakara no guhangayika.

Sponsored Ad

Iyi raporo nshya yagaragaje ko ubushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi 151 000 mu bihugu 140 byo hirya no hino ku isi yagaragaje ko
Ku bantu 151 000 bo mu bihugu 140 babajijwe, kimwe cya gatatu cyabo bavuga ko barwaye umujagararo (stress), naho umwe kuri batanu akaba afite agahinga cyangwa umujinya.

Ubu bushakashatsi bwa "Gallup Global Emotions Report" bubaza abantu ibibazo bitandukanye byibanda ku byiza n’ibibi banyuramo ndetse n’amarangamutima yabo.

Igihugu kiganjemo abanyura mu bibi ni Chad, gikurikirwa na Niger, naho ikirimo abaca mu byiza ni Paraguay nk’uko iyi raporo ibivuga.

Abashakashatsi babazaga abantu bibanze ku byo baciyemo umunsi ubanziriza ubu bushakashatsi.

Ababajijwe babazwaga ibibazo nka "ejo wigeze useka cyangwa wishima cyane?" cyangwa "ejo wakiriwe neza mu cyubahiro?" n’ibindi... kugira ngo barebe imibereho.

Abantu bagera kuri 71 ku ijana (71%) babajijwe bavuze ko hari ibyishimo bigereranyije bagize umunsi wabanje.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cy’umujagararo (stress) kiri kuzamuka ku isi, ndetse ko n’ikigero cyo guhangayika n’umubabaro byamutse.

39% y’ababajijwe muri ubu bushakashatsi bavuze ko umunsi wabanje bahangayitse, naho 35% bo bagize umujagararo.

Ibihugu 5 by’abanyura mu byiza kurusha ahandi

1. Paraguay
2. Panama
3. Guatemala
4. Mexico
5. El Salvador

Ibihugu 10 by’abanyura mu bibi kurusha ahandi

1.Chad
2. Niger
3. Sierra Leone
4. Iraq
5. Iran
6. Benin
7. Liberia
8. Guinea
9. Palestina
10. Congo (Brazzaville)

Ubu bushakashatsi buvuga ko umuco wo kwibanda ku byiza mu buzima ari wo utuma ibihugu byo muri Amerika y’epfo biza imbere muri iki kiciro.

Naho Chad ya nyuma, abantu barindwi ku 10 basubije ko bagowe no kubona ifunguro bityo nta byiza babona.

61% y’ababajijwe muri iki gihugu basubije ko banagize ibibabaza umubiri wabo.
Chad iracyafite ibibazo by’ibikorwa remezo, amakimbirane mu gihugu, ubuzima n’imibereho nabyo biri inyuma ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere irimo.

Nubwo abo muri Chad aribo bahura n’ibibi, abo muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’Abagereki nibo bahura n’umujagararo kurusha abo muri Chad.

U Bugereki nibwo bufite abaturage benshi ku isi bafite umujagararo, 59% basubije ko bawugize umunsi ubanziriza ubu bushakashatsi, naho Abanyamerika bo ni 55%.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa