skol
fortebet

RDC: Ingabo za FARDC zishe inyeshyamba 20 za ADF zabateye zibatunguye

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Abarwanyi 20 bo mu mutwe w’inyeshyamba za ADF zaturutse muri Uganda zijya guhungabanya umutekano wa Kongo zarasiwe muri Beni n’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,FARDC, ubwo zabateraga zibatunguye.

Sponsored Ad

Radio Okapi yatangaje ko izi nyeshyamba zarashwe kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Gicurasi, mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Beni,ubwo zatakaga ibirindiro bya FARDC byo muri ako gace.

Amakuru avuga ko izi nyeshyamba za ADF zakwiye imishwaro,FARDC izambura imbunda zari zitwaje,inyeshyamba 20 zihasiga ubuzima.

Umuvugizi wa operations Sokola 1 ishinzwe kurwanya inyeshyamba zose zikwirakwiriye muri RDC,yavuze ko abashinzwe umutekano wo mu muhanda bafunze uwa nimero 4 muri Beni kubera iyi mirwano.

Kubera guturika kw’amabombe kwari kwinshi muri Beni,abaturage bo mu gace ka Mavivi bahungabanye cyane.

Umuvugizi wa FARDC ntiyigeze abwira Okapi umubare w’abasirikare babo bapfuye gusa yatangaje ko aba 20 ba ADF bishwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa