skol
fortebet

Real Madrid yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya 13 [amafoto]

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

Ibifashijwemo na Gareth Bale winjiye mu kibuga asimbuye agahindura umukino ndetse n’amakosa akomeye y’umunyezamu Loris Karius,Real Madrid ibashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 13 ndetse ibaye inshuro ya 3 yikurikiranya igitwaye.

Sponsored Ad

Liverpool yahabwaga amahirwe make mbere y’umukino,yatangiye isatira nkuko bisanzwe, ndetse ba myugariro ba Real Madrid batangira guhuzagurika,bagenda bakora amakosa menshi,ku bw’amahirwe yabo ntibinjizwa igitego.

Iyi kipe yo mu Bwongereza icungira ku busatirizi bw’abasore 3 barimo Mohamed Salah,Roberto Firmino na Sadio Mane,yagize ibyago bikomeye cyane ubwo ku munota wa 28 umusore Mohamed Salah yavunikaga urutugu nyuma yo kugundagurana ku mupira na Sergio Ramos akamugwaho ku kuboko,bituma ku munota wa 31 asimburwa na Adam Lallana.

Uyu kizigenza ukomoka mu Misiri yavuye mu kibuga, ikipe ya Liverpool hafi ya yose irahungabana uretse umukinnyi Sadio Mane wagerageje kuvunda ubwugarizi bwa Real Madrid.

Nyuma yo kuvunika kwa Mo Salah, Real Madrid nayo yagize ibyago ivunika myugariro Daniel Carvajal wavuye mu kibuga ari kurira cyane cyo kimwe na Mohamed Salah, asimburwa na Nacho Fernandez.

Real Madrid yatangiye kotsa igitutu gikomeye Liverpool ndetse uruhande rwa Marcelo rwongera gukora kuko rutakoraga Mo Salah akirimo, byatumye Karim Benzema abona amahirwe afungura amazamu ariko umusifuzi wo ruhande avuga ko yaraririye.Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid isatira cyane ko yabonaga ko Liverpool yacitse ibaba nyuma yo kuvunika kwa Salah,bituma ibona igitego gisekeje cyatsinzwe na Karim Benzema ku mupira umunyezamu Karius yafashe agashaka kuwuhereza myugariro Van Dijk wari imbere,akawukubita ku kirenge cya Benzema ukijyana mu izamu.

Ku munota wa 55 Liverpool yabonnye koloneri yatewe neza igasanga Lovren wateye umutwe ugana mu izamu,Sadio Mane akawusonga,bituma amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Nubwo Gareth Bale yababaje benshi kubera ko yabanje hanze kandi yari ameze neza ndetse amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 5 yaherukaga gukina,yinjiye mu kibuga asimbuye Isco ku munota wa 60, maze akora ibitangaza ku munota wa 65 ubwo Marcelo yamucomekeraga umupira ari mu rubuga rw’amahina akagarama mu kirere akawuboneza mu rushundura, byatumye Real Madrid igira ibitego 2-1.

Umunyezamu Karius wari waje mu kibuga nk’umufana,yongeye gukora amakosa akomeye ku munota wa 83,ubwo Bale yatereraga umupira kure cyane y’izamu akawufata ukamucika ukigira mu izamu,byatumye Real madrid irangiza umukino itsinze ibitego 3-1.

Real Madrid yakoze agashya ko kuba ariyo kipe ibanje ikipe idahinduka ku mikino 2 ya UEFA Champions League,cyane ko ababanje uyumunsi basa neza n’abakinnye kuri Juventus.

Benshi bakomeje kwibaza uzahagarika iyi Real Madrid kuko iyi ni UEFA Champions League yayo ya 13 ndetse ibaye iya 3 itwaye yikurikiranya.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
Real Madrid(4-1-2-3): Navas , Carvajal (Nacho 37 ), Varane , Ramos, Marcelo, Modric , Casemiro, Kroos ,Isco (Bale 61), Benzema (Asensio 88), Ronaldo

Liverpool (4-3-3): Karius , Alexander-Arnold , Lovren , Van Dijk , Robertson , Milner (Can 82), Henderson , Wijnaldum, Salah (Lallana 31 ), Firmino, Mane.
















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa