skol
fortebet

Riek Mashar afungiye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, Riek Mashar, uheruka no gukurwa kumwanya wa Visi Perezida, afungiwe muri Sudani y’Epfo kuva kuwa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016 hagamijwe ko atakomeza kuzengura ibihugu ahunga.
Ikinyamakuru The standards cyandikirwa muri Kenya, cyavuze ko Riek Mashar afungiye mu mujyi wa Pretoria mu nzu ifungirwamo abandi banyabyaha. Akigezwa muri iyo Gereza, Mashar yatswe bimwe mu byangombwa bye kugeza kuri Telefone ngendanwa ariko ikomeza (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, Riek Mashar, uheruka no gukurwa kumwanya wa Visi Perezida, afungiwe muri Sudani y’Epfo kuva kuwa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016 hagamijwe ko atakomeza kuzengura ibihugu ahunga.

Ikinyamakuru The standards cyandikirwa muri Kenya, cyavuze ko Riek Mashar afungiye mu mujyi wa Pretoria mu nzu ifungirwamo abandi banyabyaha. Akigezwa muri iyo Gereza, Mashar yatswe bimwe mu byangombwa bye kugeza kuri Telefone ngendanwa ariko ikomeza gukurikiranirwa hafi.

Riek yabanje guhungira muri Equatoria y’u Burengerazuba, imwe muri Leta 10 zigize Sudani y’Epfo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, nibwo Riek Mashar yinjiye muri Afurika y’Epfo avuye muri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho n’ubundi yari mu buhungiro nyuma y’imirwano itoroshye yahuje abamurinda ndetse n’abarinda Perezida Salva Kiir.

Riek Mashar yavuye i Juba kuwa 11 ubwo imirwano yari ikomeje hagati y’ingabo zimushyigikiye n’iza Perezida Salva Kiir. Inzego zishinzwe umutekano muri Afurika y’Epfo zatangaje ko igikorwa bakoze cyo gufunga Riek Mashar gishobora gutanga umusaruro kuri Sudani y’Epfo kuko abarwanyi be bashobora kugabanya ibikorwa by’ubwicanyi.

Mu myaka itatu ishize, imirwano itangiye muri Sudani y’Epfo, imiryango mpuzamahanga ivuga ko ubu bwicanyi bushobora kuganisha ku itsembabwoko nk’iryabaye mu Rwanda muri Mata 1994.

Guhera mu mwaka wa 2013, harabarwa abasaga miliyoni bamaze gukurwa mu byabo n’intambara. Abasivile batangira ingano bakaba bamaze kuhatakariza ubuzima.

Clayson Monyela ni Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo gihugu yatangaje ko kugeza ubu Mashar afite umuntu umukurikira aho agiye hose yewe no ku bwiherero ndetse byanaba ngombwa telephone ye bakayisigarana.

Monyela yavuze ko Mashar abayeho neza kuburyo yitaweho nk’umushyitsi. Uyu muyobozi nta gihe runaka yatanze Mashar ashobora kuvanwa muri Gereza ahubwo avuga kumugumana biri gutanga agahenge muri Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa