skol
fortebet

Sudan y’ Epfo yakumiriye abanyamakuru gutara amakuru mu bikorwa bya guverinoma

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’ Epfo SSMA yabujije abanyamakuru ba radiyo y’ Umuryango w’ Abibumbye ‘ Radio Miraya’ gutara amakuru mu bikorwa bya guverinoma ngo uzabirengaho azatabwa muri yombi.

Sponsored Ad

SSMA ivuga ko iyi radiyo yanze kwiyandikisha ku mugenzuzi kuva umwaka ushize.

Umunyamakuru wa Radio Miraya Martin Sani ku wa Kabiri w’ iki Cyumweru yafatiwe mu mujyi wa Juba na NSS azira gukurikirana imvururu zari zavutse hagati y’ urwego rugenzura itangazamakuru n’ umukoresha we nk’ uko byatangajwe na Dail monitor.

Sani yafashwe ubwo yari yitabiriye ikiganiro n’ abanyamakuru cyarimo minisitiri w’ itangazamakuru n’ umuvugizi wa Guverinoma ya Sudani y’ Epfo Michael Makuei.

Telefone ye, recorder(akuma gafata amajwi), n’ ikarine byafashwe n’ abakozi b’ urwego rw’ ubutasi NSS bamujyanye ku biro byabo.

Umuvugizi w’ Ingabo za Loni zicunga umutekano muri Sudani y’ Epfo UNMISS Francesca Mold yavuze ko itabwa muri yombi rya Sani ryateguwe n’ urwego rugenzura itanfazamakuru.

Muri Werurwe SSMA yategetse ko Radio Miraya ivuga izira ko iyi radio yatsimbaraye ikanga kugenzurwa n’ amategeko ya Sudani y’ Epfo.

UNMISS yaretse iyi radiyo ikomeza gukora igengwa n’ amasezerano ya UN yashyiriwe umukono I Juba muri 2011.

Aya masezerano asaba guverinoma ya Sudani y’ Epfo kwemera gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga aha ubudahangarwa abakozi bose bari muri misiyo ya UN.

Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Sudani y’ Epfo abarunenga bavuga ko rugamije kuniga ubwisanzure bw’ itangazamakuri muri iki gihugu kitaramara imyaka irenze 8 kibayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa