skol
fortebet

Tanzania izakomeza kwitwararika ku birebana na Covid-19 ariko nta Guma mu Rugo uzumva adashaka gusohoka niwe uzaguma mu rugo ku bushake bwe

Yanditswe: Monday 01, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Guverinoma ya Tanzania yongeye gushimangira uruhande ihagazeho ku birebana no kwirinda icyorezo cya COVID-19, ubwo yatangazaga ko itazigera ishyiraho gahunda ya Guma mu rugo mu gihugu, ibwira abaturage ko uwumva adashaka gusohoka yaguma mu rugo we ku giti cye.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Dr Hassan Abbas, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 1 Mutarama 2021 asobanura imishinga ya Guverinoma.

Yavuze ko aho Tanzania ihagaze ku birebana no kwirinda COVID-19 ikomeje gukaza umurego hirya no hino ku isi, ari ibyo Perezida Magufuli ahora avuga ko abaturage bakwiye kwirinda bya ngombwa gusa.

Yagize ati “Perezida yahamirije isi ko icyorezo gikomeje guhangayikisha abaturage bitewe n’imigenderanire hagati yacu n’ibindi bihugu, niyo mpamvu tugomba kwitwararika. Tanzania izakomeza kwitwararika bya ngombwa, ariko ntizaba inzirakarengane ya gahunda z’abandi.”

Dr Abbas yakomeje ahamya ko Tanzania itazagira igikorwa ikora cyahungabanya ubukungu bwayo, nko gushyiraho Guma mu rugo cyangwa guhagarika ibindi bikorwa by’iterambere.

Ati “Tanzania ntizigera ishyiraho Guma mu rugo. Ibikorwa bizakomeza bisanzwe, byaba ibikorwa by’imyidagaduro, ibya siporo, ibyo mu biro, ubuhinzi n’ibindi. Ariko niba wumva udashaka kujya hanze ngo ukore ikingirane mu nzu ugume iwawe, ariko aho leta ihagaze ni uko nta Guma mu rugo izigera ibaho.”

Kuva Coronavirus yaza, Tanzania yakomeje kuvuga ko itazigera ishyiraho ingamba zo kwirinda. Perezida Magufuli yumvikanye kenshi avuga ko amasengesho y’Abanya-Tanzania yatumye bayitsinda, abasaba gukomeza gukora ibikorwa byose bisanzwe kuko Coronavirus bayitsinze.

Cyakora imiryango mpuzamahanga, harimo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ntiyahwemye kuburira Tanzania ko idakwiye gusuzugura icyorezo, ahubwo ko ikwiye gushyiraho ingamba zihamye zo kwirinda nk’izashyizweho mu bindi bihugu, ndetse no gukurikiza amabwiriza asanzwe arimo guhana intera, kwambara udupdukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa