skol
fortebet

Tony Blair yateye utwatsi ibivugwa ko yasabye kuba umujyanama wa Trump

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’ u Bwongereza Tony Blair yahakanye amakuru yari yatangajwe avuga ko yasabye Perezida Trump kumubera umujyanama wihariye mu bihugu byo mu Burayi bwo hagati.
Ni nyuma y’ aho Ikinyamakuru The Mail cyari cyanditse ko Tony Blair mu cyumweru gishize yahuye n’ icyegera cya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump kitwa Jared Kushner, bakaganira ku butegetsi ndetse Blair agasaba kuba umujyanama wihariye wa Perezida Trump mu Burayi bwo hagati. Abo bagabo bombi (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’ u Bwongereza Tony Blair yahakanye amakuru yari yatangajwe avuga ko yasabye Perezida Trump kumubera umujyanama wihariye mu bihugu byo mu Burayi bwo hagati.

Ni nyuma y’ aho Ikinyamakuru The Mail cyari cyanditse ko Tony Blair mu cyumweru gishize yahuye n’ icyegera cya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump kitwa Jared Kushner, bakaganira ku butegetsi ndetse Blair agasaba kuba umujyanama wihariye wa Perezida Trump mu Burayi bwo hagati.

Abo bagabo bombi Blair na Jared Kushner bamaze guhura inshuro eshatu kuva muri Nzeli umwaka ushize wa 2016.

Umuvugizi wa Tony Blair yahakanye ayo makuru avuga ko ibyo icyo kinyamakuru cyanditse ari ibihimbano.

Yongeyeho ati “Uretse n’ iyo mirimo nta n’ indi mirimo ifite aho ihuriye na Perezida mushya yigeze asaba. Amaze imyaka 10 akora mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’ ubu nibyo agikomeje gukora."

Tony Blair yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye umuyobozi w’ umurimo, kuba kugeza muri 2015 yari intumwa yihariye y’ ihuriro ryari rigize n’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi, u Burusiya, Umuryango w’ abibumbye na Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Blair yabaye Minisitiri w’ Ubwongereza kuva mu 1997 kugera muri 2007. Ku ngoma ye yaharaniye umubano mwiza yagati ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ u Bwongereza abigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa