skol
fortebet

Trump yateye ubwoba bimwe mu bihugu bizatorera Maroc kwakira igikombe cy’isi cya 2026

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko bazahagarika inkunga bagenera bimwe mu bihugu bizatorera Maroc kwakira igikombe cy’isi giteganyijwe mu mwaka wa 2026.

Sponsored Ad

Ibi Trump abitangaje nyuma y’aho byinshi mu bihugu bikomeje gutangaza ko bizatora Maroc mu matora yo kwakira igikombe cy’isi cya 2026 aho ihanganye na USA,Mexico na Canada zishyize hamwe.

Trump yateye ubwoba ibihugu Amerika itera inkunga

Amerika,Canada na Mexico bishyize hamwe batanga kandidatire yo kwakira igikombe cy’isi gusa bafite urugamba rutoroshye rwo kwigaranzura Maroc isa n’ibari imbere mu majwi ndetse imaze iminsi mu Manama yo kwigarurira ibihugu byose by’Afurika kugira ngo bizayitore.

Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gutera inkunga ibihugu bizanga gutora Amerika n’ibihugu bifatanyije kugira ngo bibone iyi tike yo kwakira iki gikombe cy’isi.

Yagize ati “USA yatanze ubusabe bukomeye ifatanyije na Canada na Mexico kugira ngo twakire igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2026.Bizaba biteye isoni nitubona ibihugu dusanzwe dutera inkunga byanze kudushyigikira kuri ubu busabe twagize.Ni gute twakomeza gutera inkunga ibihugu kandi bitifuza kudushyigikira.”


USA itera inkunga ibihugu by’Afurika ndetse Trump arifuza ko byabatora bakabashya guhigika Morocco mu matora ateganyijwe mu nama rusange ya FIFA iteganyijwe ku wa 13 Kamena 2018 mu mugi wa Moscow mu Burusiya.

Ibihugu 207 nibyo bizatora uzakira iki gikombe cy’isi cya 2026 aho gutsinda bisaba kuba wagize nibura amajwi 104.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa