skol
fortebet

Trump yibasiriye Uburusiya kubera abanya Syria 70 bishwe n’ intwaro z’ubumara

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Donald Trump yibasiriye Vladmir Putin w’Uburusiya na perezida wa Syria Bashar al-Assad kubera urupfu rw’abanya Syria 70 bapfuye kubera ko Leta ya Syria yarwanye n’inyeshyamba mu gace ka Douma ikoresheje intwaro z’ubumara.
Abaturage 70 bishwe no kubura umwuka wo guhumeka wabuze bitewe n’intambara yahuje ingabo za Assad n’ibyihebe hakitabazwa intwaro z’ubumara zatumye babura umwuka wo guhumeka bagapfa.
Abinyujije kuri Twitter ye, Donald Trump yavuze ko Leta ya Syria ndetse (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Donald Trump yibasiriye Vladmir Putin w’Uburusiya na perezida wa Syria Bashar al-Assad kubera urupfu rw’abanya Syria 70 bapfuye kubera ko Leta ya Syria yarwanye n’inyeshyamba mu gace ka Douma ikoresheje intwaro z’ubumara.

Abaturage 70 bishwe no kubura umwuka wo guhumeka wabuze bitewe n’intambara yahuje ingabo za Assad n’ibyihebe hakitabazwa intwaro z’ubumara zatumye babura umwuka wo guhumeka bagapfa.

Abinyujije kuri Twitter ye, Donald Trump yavuze ko Leta ya Syria ndetse n’abaterankunga bayo barimo Uburusiya na Iran bafite ibiciro biremereye bagomba kwishyura bitewe n’ubu bwicanyi bwakorewe abana,abagore ndetse n’abagabo b’abanya Syria.

Amashusho yagiye hanze,yagaragaje imirambo myinshi y’abantu yari mu mazu bapfuye aho bamwe bagiye bagerageza kwihisha mu byumba byo hasi no mu buvumo.

Si Donald Trump wababajwe n’urupfu rw’aba baturage ba Syria, kuko na pap Francis yanenze iki cyemezo cyo gukoresha intwaro z’ubumara mu bantu nubwo Uburusiya na Syria bahakanye ko izi ntwaro zitakoreshejwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa