skol
fortebet

Ubuhinde bwohereje icyogajuru cyabwo cya mbere ku zuba nyuma yo guca akandi gahigo. Byinshi wamenya kuri cyo

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuhinde bwohereje ubutumwa bwabwo bwa mbere bwo kugenzura Izuba, nyuma y’iminsi iki gihugu cyanditse amateka yo kuba icya mbere kigejeje icyogajuru iruhande y’impera y’epfo y’Ukwezi.

Sponsored Ad

Icyogajuru Aditya-L1 cyahagurukiye aho cyohererejwe i Sriharikota kuri uyu wa gatandatu, saa tanu n’iminota 50 z’amanywa (11:50) ku isaha yo mu Buhinde.

Icyo cyogajuru kizagenda kilometero miliyoni 1.5 uvuye ku Isi - ni ukuvuga intera ingana na 1% ry’intera iri hagati y’Isi n’Izuba.

Ikigo cy’Ubuhinde cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga ko bizafata amezi ane kugira ngo icyo cyogajuru kibe kimaze kugenda iyo ntera.

Ubu butumwa bwa mbere bwo mu kirere bw’Ubuhinde bwo kwiga Izuba bwitiriwe Surya - ikigirwamana cy’Izuba cy’abo mu bwoko bwa Hindu, kinazwi nka Aditya.

Naho L1 bihagarariye ’Lagrange point 1’ - ni ukuvuga ahantu nyirizina hari hagati y’Izuba n’Isi ari na ho iki cyogajuru cy’Ubuhinde kirimo kwerekeza.

Ikigo cy’Uburayi cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga ko ’Lagrange point’ ari ahantu imbaraga rukuruzi z’ibintu bibiri binini - nk’Izuba n’Isi - buri kimwe kiburizamo iz’ikindi, bigatuma icyogajuru "kireremba".

Igihe icyogajuru Aditya-L1 kizaba kigeze aha "hantu ho guparika", kizashobora kuzenguruka Izuba ku kigero kimwe n’Isi. Ibi binavuze ko iki cyogajuru bizagisaba ibitoro bicye cyane byo kugira ngo gishobore gukora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye aho kurebera icyogajuru ho mu kigo cy’Ubuhinde cy’ubushakashatsi ku bumenyi bw’ikirere (Indian Space Research Organisation, ISRO), hafi y’aho icyogajuru cyohererejwe, bihera ijisho.

Icyo gikorwa cyanatangajwe kuri televiziyo y’igihugu kirimo kuba, abatangazaga iby’ihaguruka ryacyo bavuga ko ryagenze "neza cyane".

Abahanga muri siyansi bo mu kigo ISRO bavuze ko koherezwa kw’icyo cyogajuru kwagenze neza kandi ko "kirimo gukora mu buryo busanzwe".

Nyuma y’isaha n’iminota ine gifashe ikirere, ikigo ISRO cyatangaje ko "ubutumwa bwagenze neza".

Sreedhara Panicker Somanath, umukuru w’ikigo ISRO, yagize ati: "Ubu kizakomeza urugendo rwacyo - ni urugendo rurerure cyane rw’iminsi 135, mureke tucyifurize amahirwe masa".

Nigar Shaji, ukuriye uyu mushinga w’iki cyogajuru, yavuze ko icyogajuru Aditya-L1 nikimara kugera aho cyoherejwe, kitazagirira akamaro Ubuhinde gusa, ahubwo ko kizagirira akamaro n’abahanga muri siyansi bo ku isi.

Icyogajuru Aditya-L1 ubu kigiye kugenda inshuro nyinshi kizenguruka isi, mbere yuko cyerekezwa ha hantu hazwi nka L1.

Nikigera aho hantu hitaruye, kizashobora kureba Izuba mu buryo buhoraho - n’igihe ryihishe mu gihe cy’ubwirakabiri - ubundi gikore ubushakashatsi bwo muri siyansi.

Ikigo ISRO nticyavuze agaciro k’amafaranga ubu butumwa buzatwara, ariko amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Buhinde avuga ko buzatwara miliyari 3.78 z’ama rupee akoreshwa muri icyo gihugu, ni ukuvuga agera kuri miliyari 54Frw.

Icyogajuru Aditya-L1 nigishobora gukora ubutumwa bwacyo, Ubuhinde buziyongera mu itsinda ry’ibihugu bicye bisanzwe birimo kwiga Izuba.

Ubuyapani bwabaye ubwa mbere bwohereje ubutumwa ku Zuba mu mwaka wa 1981 kwiga ibishashi by’Izuba, naho ikigo cy’Amerika cy’ubumenyi bw’ikirere (NASA) n’ikigo cy’Uburayi cy’ubumenyi bw’ikirere (ESA), kuva mu myaka ya 1990 byatangiye kureba ibibera ku Zuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa