skol
fortebet

Uburusiya bwahaye gasopo Leta y’Amerika kubera imigambi ifite kuri siriya

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

Leta y’Uburusiya yabwiye USA ko itagomba kwivanga mu bibazo bya Siriya ngo yohereza ingabo muri iki gihugu kubera ibitero by’intwaro z’ubumara inbazo za Siriya ziherutse gukoresha zikica abantu 70.
Uhagarariye Uburusiya mu muryango w’abibimbye Vasily Nebenzi ayatangaje ko USA yakagombye kureka gucura imigambi yo kohereza abasirikare bayo cyangwa se kwivanga mu bibazo bya Siriya.
Yagize ati “Ndagira ngo mbasaba ko bakwisubiraho bagahagarika imigambi bafite kuri Siriya kuko bazirengera ingaruka (...)

Sponsored Ad

Leta y’Uburusiya yabwiye USA ko itagomba kwivanga mu bibazo bya Siriya ngo yohereza ingabo muri iki gihugu kubera ibitero by’intwaro z’ubumara inbazo za Siriya ziherutse gukoresha zikica abantu 70.

Uhagarariye Uburusiya mu muryango w’abibimbye Vasily Nebenzi ayatangaje ko USA yakagombye kureka gucura imigambi yo kohereza abasirikare bayo cyangwa se kwivanga mu bibazo bya Siriya.

Yagize ati “Ndagira ngo mbasaba ko bakwisubiraho bagahagarika imigambi bafite kuri Siriya kuko bazirengera ingaruka zizava mu kohereza ingabo zabo muri Siriya.”

Abayobozi bo mu bihugu by’Iburengerazuba batangaje ko basenyeye umugozi umwekugira ngo bahagarike abakoresheje intwaro za kirimbuzi mu gace ka Douma inzirakarengane zisaga 70 zikahasiga ubuzima.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron we yemeje ko buri wese yiteguye guhangana n’ibikorwa byo gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara.

Leta ya Siriya yahakanye ko nta ntwaro z’ubumara zakoreshejwe muri Douma ndetse yemereye abashakashatsi kujya gupima kugira ngo bashyire hanze ukuri.

Leta y’Uburusiya na Iraq zishinjwa gufatanya na Siriya kugira ngo perezida wayo Bashar al-Assad agume ku butegetsi,biri guteza umwuka mubi ndetse bikaba bishobora guteza intambara ikomeye hagati y’ibi bihugu by’ibihangange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa