skol
fortebet

Uburusiya bwongeye kuburizamo igitero kinini cya Ukraine

Yanditswe: Monday 05, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti: "Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kamena [ukwezi kwa gatandatu], umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu ho ku rugamba mu cyerekezo cya Donetsk y’amajyepfo".
Iyi minisiteri yavuze ko abasirikare ba Ukraine bagerageje kumenera mu bwirinzi bw’abasirikare b’Uburusiya, mu cyo Ukraine yabonye nk’igice gifite intege nkeya cyane cyo ku rugamba.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti: "Umwanzi ntiyageze ku mirimo [ntego] ye, nta (...)

Sponsored Ad

Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti: "Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kamena [ukwezi kwa gatandatu], umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu ho ku rugamba mu cyerekezo cya Donetsk y’amajyepfo".

Iyi minisiteri yavuze ko abasirikare ba Ukraine bagerageje kumenera mu bwirinzi bw’abasirikare b’Uburusiya, mu cyo Ukraine yabonye nk’igice gifite intege nkeya cyane cyo ku rugamba.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti: "Umwanzi ntiyageze ku mirimo [ntego] ye, nta cyo yagezeho".

Videwo yatangajwe yerekana imodoka za gisirikare zirimo kugabwaho igitero giturutse mu kirere. Uburusiya buvuga ko Ukraine yatakaje abasirikare 250 n’ibifaru 16.

Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya. Ariko yashatse kwiha igihe gihagije cyo gutoza abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yasezeranyijwe n’inshuti zayo zo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage kwirinda guhwihwisa ibijyanye n’icyo gitero, bavuga ko ibyo bishobora gufasha umwanzi.

Ku cyumweru, minisiteri y’ingabo ya Ukraine yatangaje videwo kuri Telegram igira iti: "Gahunda zikunda [iyo zikozwe] bucece. Nta tangazo ryo gutangira rizabaho".

Iyo videwo igaragaramo abasirikare bipfutse mu maso kandi bafite intwaro nyinshi, bashyize intoki zabo ku munwa, nk’ikimenyetso cyo guceceka.

Ibiharanirwa ni byinshi kuko leta ya Ukraine icyeneye kwereka abaturage ba Ukraine – n’inshuti zayo zo mu burengerazuba – ko ishobora kumenera mu mirongo y’ubwirinzi y’abasirikare b’Uburusiya, igasoza kuba ubu ibintu byaragumye hamwe mu rwego rwa gisirikare ndetse ikisubiza bumwe mu butaka bwayo.

Ahandi, abarwanyi barwanya leta y’Uburusiya bavuga ko bafashe bamwe mu basirikare b’Uburusiya mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya, kari hafi y’umupaka na Ukraine.

Ibyo byavuzwe n’umutwe wa Liberty of Russia Legion (FRL), wavuze ko iryo tangazo urihuriyeho n’umutwe wa Russian Volunteer Corps (RDK).

Iyo mitwe yombi ivuga ko ishaka guhirika ku butegetsi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Iyo mitwe yamagana igitero gisesuye Uburusiya bwagabye kuri Ukraine guhera mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

Guverineri w’akarere ka Belgorod, Vyacheslav Gladkov, yasubije avuga ko yemeye guhura n’abafashe abo basirikare niba abo basirikare bakiri bazima. Ariko abo barwanyi nyuma bavuze ko Guverineri "ntiyagize umurava" wo guhura na bo kandi ko abo basirikare bafashe bazabashyikiriza Ukraine.

Uburusiya bwashinje Ukraine kugaba ibitero byo mu gihe cya vuba aha gishize byo ku butaka bwabwo bwo ku mupaka, ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare rutaziguye yabigizemo.

Guverineri Gladkov nyuma yavuze ko uruganda rw’ingufu z’amashanyarazi rw’i Belgorod rwari rurimo gushya kubera kugabwaho igitero cy’indege nto itarimo umupilote, izwi nka drone.

Nta ruhande rwigenga ruremeza icyo gitero, ariko Uburusiya buvuga ko ako karere gakomeje kugabwaho ibitero bya drone mu buryo buhoraho bivuye muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa