skol
fortebet

Uganda: Abadepite batoye itegeko rihana abagaburira abana bo ku mihanda

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

Abadepite bo mu gihugu cya Uganda bateranye batora itegeko rihana umuntu wese uha impano cyangwa akagaburira abana bo ku mihanda. Iri tegeko riteganya igifungo cy’amezi atandatu cyangwa ihazabu y’amadorari 11 y’Amerika ku muntu uhamwe n’iki cyaha.

Sponsored Ad

Intego ikomeye y’iri tegeko, ni uguca umuco mubi wo gushora abana mu bucuruzi n’uburaya bukomeje kwiyongera muri iki gihugu.

Umuyobozi w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, avuga ko iri tegeko rizanahana abagurisha aba bana n’ababyeyi babo babashora mu bikorwa byo gusabiriza cyangwa gucuruza ku mihanda.

Ubuyobozi bwa Uganda bugereranya ko ku mihanda y’umujyi hari abana bagera ku 15,000 bari hagati y’imyaka irindwi na 17, imibare igenda izamuka.

Aba bana abenshi ngo bavanwa mu byaro bakazanwa mu mijyi bagacumbikirwa mu twumba duto n’ababashutse baje kubakoresha ibibaha inyungu ubwabo.

Iri tegeko ryatowe ribuza kandi gukodeshereza inzu umwana ku bw’ibikorwa bibi cyangwa ko umwana yishora mu bucuruzi bugayitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa