skol
fortebet

Uganda:Amatora aregereje,Bobi Wine yahungishirije umuryango we muri Amerika,Museveni mbere yo kubohora igihugu nawe yabanje guhungisha umuryango we muri Suède

Yanditswe: Saturday 09, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uri mu biyamamariza kuyobora Uganda, yahungishirije umuryango we muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo muri Uganda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa gatatu ni bwo umuryango wa Bobi Wine ugizwe n’abana be baherekejwe na se wabo Rubahamya Baron, ndetse na nyina wabo, Kyomuhimbo Asiimwe Jolly. wahagurutse i Kampala werekeza muri leta zunze za Amerika n’indege ya Qatar Airways.

Kuba Bobi Wine yimuriye umuryango we muri Amerika habura igihe gito ngo amatora abe, byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bamushinje kwihutira guhungisha umuryango we akaga, nyamara akagasigamo ibihumbi by’urubyiruko rumushyigikiye.

Cyakora cyo bamwe mu bashyigikiye Bobi Wine bibukije ko na Perezida Museveni mbere yo gutangiza urugamba rwo kubohora Uganda mu myaka irenga 30 ishize, yahungishirije umuryango we muri Suède.

Bobi Wine asobanura impamvu yahisemo guhunza umuryango we mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yavuze ko yahisemo kubikora kubera ko hari amakuru yizewe yari afite y’uko ubuzima bw’abana be buri mu kaga gakomeye.

Ati: “Ibi mwabibonye mu mezi menshi ashize ko njye n’abantu ba hafi yanjye ndetse n’umuryango wanjye twashyizwe n’ubutegetsi mu kaga gakomeye. Muribuka ibyabaye muri Togikwatako (ibiganiro mpaka bijyanye n’imyaka ntarengwa y’umukuru w’igihugu), mu cyumba cy’umwana wanjye hajugunywemo igisasu. Bashakaga kumwica.”

Bobi Wine yavuze ko mu minsi yashize yakiriye amakuru y’uko Leta ya Uganda ifite umugambi wo kwivugana bamwe mu bagize umuryango we, mu rwego rwo kumuca intege mu rugamba arimo rwo kurwanira ubutegetsi.

Yunzemo ko hari abantu batazwi bamaze igihe bakurikirana abana be, ikaba impamvu yahisemo kubahungisha.

Ati: “Nabwiwe ko bashakaga gufata umwe cyangwa babiri mu bana banjye hanyuma bakabatunga imbunda ku mutwe, bityo bigatuma nemera ibintu ntizera. Hambere aha hari imodoka zari zimaze igihe zikurikurana umugore wanjye ndetse n’abana banjye. Byanatumye mpindura ibigo by’amashuri bigagamo.”

Kyagulanyi yavuze ko nyuma y’ibiganiro mpaka birebire, yagiriwe inama yo guhungisha abana be n’abarimo umudepite mugenzi we, Betty Nambooze, kugira ngo Museveni atabona amahirwe yo kubagirira nabi.

Yunzemo ati: “Abana banjye ntibazatora, bose bari munsi y’imyaka y’ubukure. Nafashe umwanzuro wo kubakura mu nzira y’ikibi; sinshaka kubashyira mu byo ndi guhura na byo. Mureke bagende, njye na Madamu tuzasigara hanyuma turwane.”

Abana ba Bobi Wine berekeje mu muryango w’incuti ye wemeye kuba ubakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa