skol
fortebet

Uganda: Amerika yamaganye Leta ya Uganda kubera urugomo ikomeje gukorerera abanyapolitiki barimo Bobi Wine na Besigye

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

Leta Zunze ubumwe za Amerika zamaganye bikomeye Guverinoma ya Uganda ikomeje kwibasira umudepite akaba n’umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine aho akomeje gufungirwa ibitaramo ndetse agafungwa mu buryo budasobanutse.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Ambasade ya Amerika muri Uganda kuri uyu wa Kabiri,US yamaganye ibyo Leta ya Museveni iri gukorera abanyapolitiki itigeze ivuga amazina ndetse ryibutsa ko bihabanye n’itegeko nshinga.

Iri tangazo rigira riti “Uyu munsi twifatanyije n’abaturage ba Uganda bibaza impamvu guverinoma ifunga ibitaramo,ibiganiro byo kuri Radio,ibangamira imyigaragambyo ikozwe mu mahoro ndetse igakoresha imbaraga z’abashinzwe umutekano mu guhangana n’abaturage b’abanyamahoro.Itegekonshinga rya Uganda ryemerera abantu kwibumbira hamwe ndetse no gutanga ibitekerezo.Turasaba Leta ya Uganda kubahiriza itegekonshinga.”

Polisi ya Uganda ikomeje guhagarika ibitaramo bya Bobi Wine ndetse kugeza ubu ingabo nyinshi zikambitse ku rugo rwa Bobi Wine kugira ngo zimubuze gusohoka ngo avugane n’abakunzi be.

Komanda wa polisi yo mu karere ka Kasangati witwa Raphael Magyezi,yabwiye abanyamakuru ko yakiriye itegeko riturutse mu bayobozi bakomeye rimutegeka ko Bobi Wine atagomba gusohoka mu rugo rwe.

Ibitekerezo

  • Azafate imbunda nawe ayoboke iyishyamba kimwe na ba Sankara maze bareke gusakuriza abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa