skol
fortebet

Uganda: Harokowe Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

A batabawe Inzego zishinzwe umutekano zo muri Uganda zatabaye abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa mu bihugu by’Abarabu ku mugabane wa Aziya, batanu bakekwaho gutegura uyu mugambi wo kubagezayo batabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Igitangazamakuru Observer dukesha iyi nkuru kivuga ko tariki ya 4 Mata 2021, urwego rushinzwe iperereza muri Uganda (CID) rwakiriye amakuru y’uko hari Abarundikazi 30 binjijwe mu gihugu, hari umugambi wo kubagurisha muri Aziya.

Uru rwego kandi rwahawe amakuru y’uko aba Barundikazi binjijwe muri Uganda n’abagabo batanu bayobowe n’uwitwa Garuka Joseph.

Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’urushinzwe iperereza n’urushinzwe kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, zatangiye operasiyo yo gushakisha aho aba Barundikazi baba barajyanywe.

Umuvugizi wa CID, Charles Twine yavuze ko muri iyi operasiyo, habanje gufatwa Garuka, wasanganwe n’Abarundikazi babiri mu cyumba cya hoteli muri Kampala. Aba Barundikazi bavuze ko yashakaga kubasambanya.

Ubwo abashinzwe umutekano n’abagenzacyaha bari bamaze gufata Garuka, bamutegetse kubereka aho abandi Barundikazi bari, abajyana mu nzu yari ifungishije ingufuri zikomeye iherereye mu gace kitwa Bulenga, basangamo bose uko bakabaye.

Twine yagize ati: “Ubwo twafunguraga inzu, twasanzemo abagore 30 baturutse mu Burundi bafungiwemo. Aba bantu bazanwe hano, bari bazaniwe abantu bagombaga kubajyana muri Leta z’Abarabu mu buryo butemewe.”

Iki gitangazamakuru kivuga ko ubusanzwe Garuka ari umuntu wari utinyitse cyane ku buryo nta muturage cyangwa umuyobozi mu nzego z’ibanze wamutangagaho amakuru kuko ngo yakoranaga na bamwe mu bashinzwe umutekano.

Kuva yageza aba Barundikazi mu nzu muri Bulenga, ngo yajyaga gufata abo ashaka, akabajyana kubasambanyiriza muri hoteli.

Aba Barundikazi batabawe nyuma y’abandi 101 batabawe na Polisi y’u Burundi tariki ya 14 Ukuboza 2020. Yabasanze mu rugo ruhereyehe mu gace ka Buterere mu mujyi wa Bujumbura, bagiye kugurishwa mu bihugu byo muri Aziya birimo: Saudi Arabia, Oman na Qatar.

Akenshi usanga abagore cyangwa abakobwa bajya gucuruzwa, baba bashukishijwe guhabwa akazi keza. Gusa iyo bageze ahantu bashyirwa mbere y’uko berekezwa mu bihugu bagurishirizwamo, bakunze kwamburwa uburyo bwose bwatuma bashobora kuvugana n’abo basize iwabo; bagafungiranwa ndetse bakarindwa ku buryo nta we ushobora gucika.

Iyo bageze muri ibyo bihugu, bakoreshwa imirimo ivunanye, bagasambanywa ku gahato, bagakorerwa n’ibindi bikorwa bihabanye n’uburenganzira bwabo nk’ibiremwamuntu; bakabura ubatabara n’aho batabariza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa