skol
fortebet

Uganda itewe ubwoba no kuba ISIS igiye kwihuza n’inyeshyamba za ADF

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba utinywa kurusha iyindi yose ku isi,ISIS,yatangiye gushaka uko yahungabanya umutekano mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba ariyo mpamvu bivugwa ko wihuje n’inyeshyamba zizwi nka ADF za Uganda ariko zikorera muri RDC.

Sponsored Ad

ISIS yinjiye mu bihugu birimo Libya,Syria na Iraq ikabihindura imisaka,yiyemeje kwifatanya n’inyeshyamba za ADF kugira ngo barusheho guhungabanya umutekano nyuma y’igitego iherutse kugaba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuze ko iyi mitwe yombi yamaze guhuza imbaraga ndetse ngo bashobora kwibasira igihugu cya Uganda kiri mu nkundura ya politiki ya Museveni.

Ukwihuza kw’iyi mitwe kwahamijwe muri video y’umuyobozi wa ISIS,Bakr al-Baghdhadi kuwa mbere w’iki Cyumweru wigaragaje nyuma y’imyaka 5 yari amaze atagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa