skol
fortebet

Uganda: Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe yishe abagize umuryango we 7 abatemesheje umupanga

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugore Lydia Kyomuhangi ukomoka mu karere ka Mbarara ahitwa Kashari parish Rubindi w’imyaka 65 bivugwa ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yinjiye mu rugo rw’abagize umuryango we afite umupanga atema abagize umuryango we w’abantu 7 bose barapfa.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza,mbere y’uko uyu mugore yica umuryango we wose yabanje guhamagara abuzukuru be abambura ababyeyi babo,abagurira soda na Biswi yabicaje mu gikoni cye.

Akimara kugaburira aba bana,yahise afata umupanga asanga umugabo we witwa George Hangamisho mu nzu babamo aho yari aryamye aramutemagura cyane gusa ntiyamwica.

Yahise yinjira mu kindi cyumba ahasanga umukobwa we witwa Annet Kyomukama yari yaziritse cyane nawe aramutema aramwica. Akimara kwica uyu mukobwa yahise agaruka ho yari yasize ba bana 6 bose arabica nkuko polisi yabitangaje.

Itsinda ry’abagenzacyaha rikuriwe na DPC Mbarara bageze aho aba bantu biciwe imirambo yabo ihita ijyanwa ku bitaro bikuru bya Mbarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa