skol
fortebet

Uganda: Umugore yise umwana we izina ry’umuyobozi wa polisi wamutabaye agiye gupfira ku muhanda nyuma yo kubyara

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Immaculate Runanilla w’imyaka 28 ukomoka mu mudugudu wa Nasuti mu karere ka Mukono,muri Uganda yararusimbutse nyuma yo kubyarira ku muhanda akabura ubufasha bwibanze nyuma agatabarwa n’umukuru wa polisi [ Chief Political Commissar of Police] wanabaye umuyobozi wa Interpol muri Uganda witwa Asan Kasingye.

Sponsored Ad

Kuwa Mbere w’iki Cyumweru nibwo uyu mugore wari ukuriwe yafashe umwanzuro wo kujya guhahira mu isoko rimwe ryo mu mujyi wa Kampala.

Ubwo uyu mugore yari ageze I Kampala,yatunguwe n’ibise niko guhita ahamagara umumotari wari hafi aho ngo amugeze ku bitaro byo hafi ariko ntibyabakundira niko kubyarira mu nzira.

Akimara kubyara,uyu mugore yagize ikibazo gikomeye cyo kuva amaraso cyane niko gusaba abagore bari bahuruye baje kumutabara ko bamusabira lifuti akajya kwa muganga.

Aba bagore bahagaritse imodoka zose zanga guhagarara uretse iy’uyu mukuru wa polisi wamugejeje kwa muganga akamurihira ibyo yari akeneye byose.

Kasingye yagize ati “Nari ndi mu modoka ngiye mu mujyi mbona umukobwa arampagaritse.Nasabye umushoferi wanjye guparika ku ruhande.Yambwiye ko hari umugore wabyariye mu nzira uri kuvirirana ndetse akeneye ubufasha vuba na bwangu.Nateguye neza intebe y’inyuma y’imodoka tumwinjizamo we n’umwana we ndetse n’umugiraneza wari wamufashije kubyara tumujyana ku bitaro bya Iran muri Naguru.”

Kasingye yavuze ko yagejeje uyu mubyeyi kwa muganga akomeza urugendo rwe ariko ngo yasize amwishyuriye ibitaro n’ibindi byose yari akeneye.

Uyu mubyeyi wabyariye ku muhanda witwa Runanilla,yasezerewe ku bitaro ku munsi w’ejo taliki ya 30 Nyakanga 2019 ahita yita umwana we Runanilla Kasingye mu rwego rwo kuzirikana uyu mukuru wa polisi wamutabaye.

Umugabo wa Runanilla yagize ati “Uriya mugabo yarokoye ubuzima bw’umugore wanjye.Imana izamumpere umugisha,ndasaba Imana ko yamufasha akazamurirwa imirimo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa