skol
fortebet

Uganda: Umupasiteri afunzwe akekwaho guhohotera abakobwa barindwi

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda ikorera mu mugi wa Kampala ku wa Mbere tariki 30 yataye muri yombi umupasiteri ukekwaho guhohotera abana b’ abakobwa yitwaje kubaha ubufasha.
Uyu mupasiteri yashinze umuryango avuga ko ari uwo gufasha abana b’ abakobwa bafite ibibazo, akajya abarihira amafaranga y’ ishuri akanabagenera ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Yatawe muri yombi nyuma y’ igihe ashakishwa na polisi kuko yari yaratorotse.
Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Dail monitor uyu mupasiteri yashinze uyu (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda ikorera mu mugi wa Kampala ku wa Mbere tariki 30 yataye muri yombi umupasiteri ukekwaho guhohotera abana b’ abakobwa yitwaje kubaha ubufasha.

Uyu mupasiteri yashinze umuryango avuga ko ari uwo gufasha abana b’ abakobwa bafite ibibazo, akajya abarihira amafaranga y’ ishuri akanabagenera ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Yatawe muri yombi nyuma y’ igihe ashakishwa na polisi kuko yari yaratorotse.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Dail monitor uyu mupasiteri yashinze uyu muryango awita izina y’ idini rye bituma abaturage bawizera kuko bari basanzwe bamenyereye iryo dini mu karere ka Wakiso muri Kampala.

Aba bakobwa babaga babaga muri uwo muryango bakanyuzamo bakajya gusura ababyeyi babo.

Umwe muri aba bakobwa yaratashye aganiriza nyima ibyo bakorerwa, uyu mubyeyi niwe wahise atungira agatoki polisi.

Ubwo polisi yajyaga gushaka uyu mupasiteri yarabimenye aratoroka, polisi itangira kumushakisha.

Umuvugizi wa polisi mu mugi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yatangaje ko iperereza ry’ ibanze rigaragaza ko uwo mupasiteri yakoreraga abo bakobwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Iperereza ry’ ibanze rirekana ko pasteri yitwaje uyu muryango akajya akorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina aba bakobwa. Twabapimishije inda dusanga harimo abatwite. Tumukurikiranyeho icyaha cy’ ihohotera”

Ubwo umunyamakuru yagera kuri uru rusengero yahasanzwe umuyobozi w’ itorero wungirije ayoboye amasengesho ya nimugoroba. Ngo yahise amashushubikana. Uyu munyamakuru avugwa ko mu rusengero harimo abayoboke barimo kuramya no guhimbaza harimo n’ urusaku rwinshi rw’ umuziki.

Polisi ivuga ko abo bakobwa bayibwiye ko uyu mupasiteri yatangiye guhohotera abakobwa muri 2016. Ababyeyi bajyanye abana muri uyu muryango 14, gusa Dail monitor yatangaje ko abahohotewe ari barindwi.

Icyo bibiliya ivuga…

Matayo 7, 15 Mwirinde abahanuzi b’ ibinyoma baza aho muri, basa n’ intama, ariko imbere ari amasega aryana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa