skol
fortebet

Uko isi yiriwe tariki 7 Kamena 2018 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu nshamake y’ uko Isi kuri uyu wa 7 Kamena 2018 harimo inkuru y’ umukecuru wababariwe na Perezida Trump abisabwe na Kim Kardashian, mu Rwanda hafunguye kumugaragaro Ikigo cy’ igihugu kizajya gipima ibimenyetso birimo na DNA, Perezida Nkurunziza yatunguranye avuga ko ataziyamamaza muri 2020, n’ andi makuru atandukanye.

Sponsored Ad

Trump yababariye umukecuru Kim Kardashian yasabiye kurekurwa

Perezida Trump yahaye umukecuru w’ imyaka 63 Alice Marie Johnson umaze imyaka irenga 22 afungiwe gucuruza ibiyobyabwenge nyuma y’ uko umunyamideli w’ icyamamare muri Leta Zunze Ubumerika Kim Kardashian amusabiye gufungurwa akanasaba ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza.

U Rwanda rwafunguye ikigo gishinzwe gushakisha ibimenyetso

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gushakisha ibimenyetso "Rwanda Forensic Laboratory".

Iki kigo giherereye ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru. Inshingano z’ iki kigo zari zifitwe na Polisi y’ u Rwanda yahereje ububasha ubuyobozi bw’ iki kigo Rwanda Forensic Laboratory(RFL).

Zibaye inshingano za kabiri zivuye muri polisi y’ igihugu zigahabwa ikigo kihariye nyuma y’ inshingano y’ ubugenzacyaha polisi y’ u Rwanda yambuwe igahabwa Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB.

Perezida Nkurunziza yemeje itegeko nshinga rimwemerera kwiyamamaza avuga ko ataziyamamaza muri 2020

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Kamena 2018 yashyize umukono ku itegeko nshinga ryatowe muri kamarampaka ya tariki 17 Gicurasi 2018 rimwemerera kwiyamamariza manda ebyiri z’ imyaka 7 bimuha amahirwe yo kuyobora kugera muri 2034 anatangaza ko ataziyamamaza muri 2020.

Perezida Museveni yagaragaraje abihishe inyuma y’ ubwicanyi bw’ abakomeye muri Uganda

Mu ijambo ry’ uko igihugu gihagaze Perezida Museveni wa Uganda yavuze ko Uganda ari ndakumirwa anakomozwa mu kwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru ba Uganda bari AIGP Andrew Kaweesi, Kagezi, Susan Magara n’ abandi mu bihe bitandukanye avuga ko abari inyuma y’ ubu bwicanyi bwose ari inyeshyamba za ADF.

Kenya: Ya ndege yaburiwe irengero yahitanye abari bayirimo bose

Umuyobozi wa kampani intwara abagenzi mu ndege FlySax yatangaje ko abagenzi 8 n’ abapilote 2 bari mu ndege yabo yaburiwe irengero ku wa kabiri yakoze impanuka bose bagapfa. Charles Wako yabitangarije I Nairobi kuri uyu wa Kane. Iyi ndege nto yahagurutse 4: 05 z’ umugoroba 5: 20 abari bayikurikiranye kuri radari bahita babura itumanaho.Iyi ndege yari intwawe na Captain Barbra Wangeci Kamau, yungirijwe na Jean Mureithi.

Abagenzi umunani bari bayirimo ni Ahmed Ali Abdi, Karaba Sailah Waweru Muiga, Khetia Kishani, Matakasakaraia Thamani, Matakatekei Paula, Ngugi George Kinyua, Pinuertorn Ronald na Wafula Robinson. Iyi nkuru yapfundikiye icyizere cy’ imiryango n’ inshuti y’ abari muri iyo ndege kuko bari bagishakisha bibwira ko bashobora kuzongera kubona ababo ari bazima. Ku biro by’ ubutabazi Njambini Boys High School ahitwa Nyandarua imiryango y’ abari muri iyo ndege yashegeshwe n’ iyi nkuru y’ akababaro. Mbere y’ uko batangaza iyi nkuru ushinzwe ubwikorezi yavuze ko iyi ndege basanze yarashwanyaguritse cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa