skol
fortebet

Uko hirya no hino ku Isi hiriwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Iran yavuze ko Trump nta gitekerezo akwiye gutanga muri politiki
Perezida wa Iran Hassan Rouhani yavuze ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ Ubufaransa badafite uburenganzira bwo kuvugura amasezerano y’ intwaro z’ ubumara.
Ni mu gihe mu gihe mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Marcron arimo muri USA bavugaga ko Trump ashobora gusaba ko aya masezerano yo muri 2015 yavugururwa Iran ikaba yakogererwa ibihano.
Perezida Rouhani wa Irani yavuze ko Perezida wa USA (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Iran yavuze ko Trump nta gitekerezo akwiye gutanga muri politiki

Perezida wa Iran Hassan Rouhani yavuze ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ Ubufaransa badafite uburenganzira bwo kuvugura amasezerano y’ intwaro z’ ubumara.

Ni mu gihe mu gihe mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Marcron arimo muri USA bavugaga ko Trump ashobora gusaba ko aya masezerano yo muri 2015 yavugururwa Iran ikaba yakogererwa ibihano.

Perezida Rouhani wa Irani yavuze ko Perezida wa USA Donald Trump ari umucuruzi adafite ubumenyi mu bya politiki ku buryo yagira igitekerezo abitangamo.

Yagize ati “Nta burambe ufite muri politiki, nta burambe na buke ufite mu mategeko, nta bunararibonye na buke ufite mu masezerano mpuzamahanga”

Perezida Trump yavuze ko mu kwezi gutaha kwa 5 azafatira Iran ibindi bihano. Ibihugu 5 France, UK, Germany, China na Russia batekereza ko ibyo bihano aribyo byatuma Irani idakomeza gukora intwaro z’ ubumara.

Umuyobozi wa Madrid ushinjwa ubujura yeguye

Umuyobozi w’ umugi wa Madrid muri Espagne yeguye nyuma y’ amashusho yafashwe muri 2011 amugaragaza ahereza umurinzi w’ isoko uducupa tw’ amavuta atuma abantu badasaza. Uyu mugore w’ imyaka 53 y’ amavuko Cristina Cifuentes ashinjwa kuba yari yibye aya mavuta. Yeguye nyuma y’ igihe abisaba dore ko abatavugarumwe nawe bamaze iminsi bamusaba kwegura kuko ngo impamyabumenyi ya Masters aherutse guhabwa yayihawe atarayikoreye.

UK na USA babiriye abaturage ku myigaragambyo ishobora kuba muri Tanzania

Polisi ya Tanzania

Ubwongereza na USA baburiye abaturage babo bari mu gihugu cya Tanzania babasaba kutajya mu myigaragambyo irimo gutegurirwa ku mbugankoranyambaga y’ abarwanya Perezida Magufuli.

Ibi bihugu byasabye abaturage babyo kwirinda kujya mudutsiko tw’ abantu kuko polisi y’ iki gihugu ishobora kuzakoresha imyuka biryana mu maso mugutatanya abantu bazaba barimo kwigaragambya ejo ku wa Kane.

Imyigaragarambyo yabaye muri Gashyantare yahitanye umunyeshuri bitewe n’ amasasu nk’ uko dail nation yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa