Umu DJ ukomeye yatawe muri yombi kubera gucuruza abakobwa 39 bo muri Nigeria I Burayi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 March 2018 Yasuwe: 392

Icyamamare mu kuvanga imiziki cyo muri Nigeria cyatawe muri yombi kubera kugira uruhare runini mu gucuruza abakobwa 39 bakomoka muri Nigeria batagejeje imyaka y’ubukure muri Espagne abifashijwemo n’agatsiko k’amabandi yo muri iki gihugu.

Aba bakobwa bakuwe muri Nigeria bababeshya ko bagiye kubashakira akazi muri Espagne, babagejejeyo niko kubahisha mu nzu zitazwi kugira ngo babacuruze ku bagabo bo muri iki gihugu cy’I Burayi.

Uyu mu DJ utatangajwe amazina, yakoranye n’agatsiko k’amabandi kagurishaga aba bakobwa kugira ngo kishyure ideni ry’ibihumbi 26 by’amapawundi kahawe mu rugendo rwo kwambutsa aba bakobwa nubwo byarangiye benshi batawe muri yombi.

Nkuko amakuru atangazwa n’abapolisi bishyize hamwe mu Burayi Europol abitangaza,uyu mu DJ niwe wagize uruhare mu kwambutsa aba bakobwa abavana muri Nigeria abageza muri Espagne ndetse niwe wahuzaga aba bakobwa n’abagabo bakishyura amafaranga dore ko bakangishaga ubivumbuyeho kumuroga.

Uyu mu DJ ndetse n’abagera kuri 89 bamaze gutabwa muri yombi biturutse kuri umwe muri aba bakobwa bagurishwaga waciye mu rihumye aya mabandi akajya kubwira abapolisi nabo bagahita bakora umukwabu wafashe aya mabandi.

Kugeza ubu aba bakobwa bose basubijwe muri Nigeria iwabo ndetse Europol ikomeje gukurikirana abagize uruhare muri ubu bucuruzi bw’aba bana b’abakobwa aho bamaze gufunga konti aya mabandi yishyurirwagaho yari imaze kugezwaho ibihumbi 30 by’amayero.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amabandi yitwaje intwaro yinjiye mu kibuga arasa umukinnyi arapfa

Mu gihugu cya Mexico,amabandi 20 yitwaje intwaro yinjiye ku kibuga...
15 August 2018 Yasuwe: 450 0

Turukiya yatangiye guhangana na Amerika

Turukiya yihimuye kuri Amerika ihanika imisoro ku bicuruzwa bituruka muri...
15 August 2018 Yasuwe: 542 0

Abapadiri 300 barashinjwa gusambanya no gufata abana ku ngufu barimo...

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta ya Pennsylvania imwe mu zigize Leta zunze...
15 August 2018 Yasuwe: 277 0

Dore gereza 5 mbi kurenza izindi ku isi utakwifuriza umuntu uwo ariwe wese...

Nta gereza nziza ibaho, nta n’imfungwa yishimiye aho iri. Ariko nanone hari...
15 August 2018 Yasuwe: 2932 0

Sobanukirwa byinshi utazi ku gace kitiriwe ‘Area 51’ Kuri ubu Kagoye ba...

Iby’agace kitiriwe ‘Area 51’ byabaye intamenyekana, haba kuri ba maneko...
15 August 2018 Yasuwe: 2437 0

Umwarimu yafashwe ari gukorera ikizamini cya Leta umusirikare

Umwarimu witwa Benjamin Manirambona wo mu Burundi yakatiwe igifungo...
14 August 2018 Yasuwe: 1824 0