skol
fortebet

Umucuruzi w’Umwongereza yasimbutse ku igorofa rya 18 arapfa

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa John Toms w’imyaka 68 yiyahuriye ku igorofa rya 18 nyuma y’amasaha make asinye urwandiko rumwemerera gutandukana n’uwahoze ari umugore we w’umunya Thailand,arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mucuruzi ukomeye wari utuye muri Thailand, yahanutse ku muturirwa aturutse ku igorofa rya 18 ahita ahasiga ubuzima aho bikekwa ko yiyahuye kubera ihungabana yatewe no gutandukana n’uyu mugore we.

Toms yasimbutse ku igorofa rya 13 nyuma yo gusinya impapuro z’ubutane n’uyu mugore we

Uyu mugabo yiyahuye ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita,ubwo yari ageze iwe avuye gusinya izi mpapuro z’ubutane,yarangiza akicara ku ibaraza ry’inzu ye aho kuruhukira mu nzu byatumyeafata umwanzuro mubi wo gusimbuka hasi aturutse ku igorofa rya 18.

Akimara gusinya impapuro z’ubutane n’uyu wahoze ari umugore we witwa Thanyaporn w’imyaka 55,yahise ataha iwe ari kumwe n’umukunzi we mushya witwa Naritha Daosri w’imyaka 49, nyuma aza gufata umwanzuro wo kwiyahura nkuko polisi ya Thailand yabitangaje.

Uyu mukunzi we mushya Naritha yavuze ko yatewe ubwoba no kuza kureba uyu mukunzi we aho yari yamusize agasanga yaguye hasi hafi na pisine ndetse yari amaze iminsi asa n’utishimye.

Toms yari afite ama kompanyi menshi y’ubucuruzi yaba muri Thailand no mu Bwongereza,ariko yafashe umwanzuro mubi wo kwiyahura,asiga umwana w’umukobwa yari afite.

Ibitekerezo

  • Ngibi ibyerekana ko AMAFARANGA atazana ibyishimo (l’argent ne fait pas le Bonheur).Murabona ko yali akize cyane.Ndashima umunyamakuru wahisemo kuvuga ko uyu mugabo yapfuye,aho kuvuga ko "yitabye imana".
    Abantu bapfuye si imana iba ibahamagaye.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa