skol
fortebet

Umusore wafashe ku ngufu umugore utwite n’umwana w’imyaka 4 yicishijwe inkoni n’abaturage

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Umugizi wa nabi washinjwaga gufata ku ngufu umugore utwite n’umwana w’umukobwa w’imyaka 4 muri Colombia,yafashwe n’abaturage baramukubita,bamutera n’amabuye kugeza bamwishe.

Sponsored Ad

Uyu musore utavuzwe amazina yari amaze kugira akamenyero ko gutega abagore n’abakobwa akabafata ku ngufu,byatumye abaturage bamufata ari kugenda mu muhanda baramukubita,bamutera amabuye ndetse bamukubita amapine byamuviriyemo urupfu nyuma yo kujyanwa kwa muganga na polisi yagerageje guhagarika aba baturage bari bariye karungu.

Aho uyu musore yakubitiwe hari huzuye amaraso menshi

Uyu msore utuye mu gace kitwa Soledad gaherereye muri Colombia yafashe ku ngufu abantu 4, barimo umugore utwite n’umwana w’imyaka 4 ubuyobozi ntibwagira icyo bumutwara, byatumye abaturage bamwihanira,bikamurira ikibazo.

Uyu musore wari waramaze kuba ruharwa mu gufata abagore n’abana ku ngufu,yavuye mu gace yabagamo ajya gutura mu buvumo ku musozi, aho yitwazaga icyuma agakanga abakobwa akajya kubasambanyiriza muri ubwo buvumo yabagamo.

Umwe mubo yafashe ku ngufu yavuze ko yanywaga ikiyobyabwenge cya Cocaine ndetse inshuro nyinshi yategaga abagore yasinze.

uyu musore yakubiswe amapine

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugabo yakubiswe n’aba baturage bamureka bagira ngo yapfuye,hashize umwanya arakanguka barongera bamutera amabuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa