skol
fortebet

Umugabo wari umaze iminsi 5 abana mu nzu imwe n’imirambo y’ababyeyi be yaciye ibintu hirya no hino

Yanditswe: Saturday 19, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyamerika witwa Matthew Ficken w’imyaka 34,yatahuwe n’abayobozi bo mu gace ka Sammamish mu mujyi wa Washington nyuma yo kumusanga ari kumwe n’imirambo y’ababyeyi be yari amaze iminsi 5 abana nayo.

Sponsored Ad

Ubwo aba bayobozi basuraga ingo bakora iperereza binjiye mu rugo rwa Robert Ficken n’umugore we,basanga umuhungu wabo amaze iminsi 5 abivuganye ndetse n’imirambo yabo iryamye mu nzu.

Mu bushakashatsi bwakozwe kuri iyi mirambo,hasanzwe barishwe kuwa 10 Mutarama uyu nwaka n’uyu mwana bibyariye.

Uyu mugabo yishe se na nyina kubera ko bari bamaramaje kugurisha inzu bari batuyemo akababuza bakamubera ibamba.

Nyuma yo kumara iminsi 5 abana n’imirambo y’ababyeyi be,Mathew yahisemo kwirasa aho kujya gufungwa byatumye aba bayobozi basanga nawe yapfiriye hafi yabo.

Aba bayobozi bahamagawe na musaza wa Mathew wagize amakenga menshi nyuma yo kumara igihe atavugana n’ababyeyi be bituma yitabaza ubuyobozi bwo hafi kugira ngo bumukorere iperereza.

Imirambo ya Robert na Lorraine yasanzwe mu nzu yabo nyuma yo kwicwa barashwe ndetse yari kumwe n’uw’uyu musore wabo Mathew wirashe nyuma.

Nubwo Mathew yari yarahawe umugabo uhagije wo kumubeshaho,yumvise ko umuryango we ugiye kugurisha inzu babagamo ngo bimukire ahandi, ahita ava aho ayri atuye aza kubana nabo ndetse ababuza kuyigurisha barabyanga niko kubica nkuko byatangajwe n’abashinzwe iperereza.



Mathew yishe ababyeyi be abahoye gushaka kugurisha inzu babagamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa