Umugabo yaburiwe irengero nyuma yo gutwika nyina ari muzima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 January 2019 Yasuwe: 2270

Umugabo ukomoka mu Buhindi witwa Tapas Mandal,yakoze amahano ku munsi w’ejo ubwo yashwanaga na nyina umubyara amujyana mu muhanda amutwikisha essence arashya agakongoka.



Uyu mugabo waburiwe irengero ukomoka mu karere kitwa Malkangiri mu Buhinde,yashwanye na nyina witwa Gita Mandal mu ijoro bigera mu gitondo cyo ku munsi w’ejo taliki ya 04 Mutarama 2019,bituma azabiranywa n’uburakari afata akajerekani kuzuye essence akamumenaho arangije aramutwika arashya aba umuyonga.

Nubwo uyu mugabo yatwikiye nyina mu muhanda,ntiyahise abona ubutabaza ngo bamuzimye ariyo mpamvu yahiye akaba umuyonga polisi ikahagera hasigaye ivu gusa.
Kugeza ubu,polisi iri guhiga bukware uyu mugabo Tapas Mandal kuko akimara gukora aya mahano yahise aburirwa irengero.

Abaturanyi babwiye polisi ko Mandas yakundaga inzoga ya Liquor cyane ndetse inshuro nyinshi yatahaga yasinze agakubita umugore we byatumye amuhunga yisubirira iwabo.Uyu mugabo yishe nyina bari bamaze iminsi babana nyuma yo kwahukana k’umugore we.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana 4 yaguwe gitumo mu gicuku arimo...

Umugore wubatse ufite umugabo n’abana bane witwa Loveness Nyahwema wo mu...
6 December 2019 Yasuwe: 7040 0

Col.Gaspard Africa wari indwanyi ikomeye muri FDLR FOCA yishwe na...

Col.Gaspard Africa wari umwe mu basirikare bakomeye mu mutwe wa FDLR FOCA...
5 December 2019 Yasuwe: 6022 0

Abarwanyi 300 b’umutwe wa FDLR/CRND bamanitse amaboko

Nyuma y’ibitero bya Operation Sokola II bikomeje kugabwa ku nyeshyamba...
5 December 2019 Yasuwe: 5431 0

Umukobwa yashyingiranwe n’umukunzi we wari umaze gupfa

Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we...
5 December 2019 Yasuwe: 2678 1

Umukobwa yafashwe kungufu n’abagabo benshi barangije bamwica...

Mu mihanda y’Ubuhinde abantu benshi bongeye kugaragaza umujinya n’akababaro...
5 December 2019 Yasuwe: 1798 0

CIRGL yashyizeho Komite yo gukora iperereza ku gitero cyagabwe I Mabayi...

Inama mpuzamahanga ishinzwe akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR),yamaze...
5 December 2019 Yasuwe: 1683 0