skol
fortebet

Umugabo yafashe umugore we ari kumuca inyuma amukata umutwe awushyira abapolisi

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Satish ukomoka mu Buhinde yagize umujinya mwinshi ubwo yafataga umugore we aryamanye n’undi mugabo,amuca umutwe arangije awushyira mu gikapu awushyira abapolisi ku biro byabo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yatunguye abapolisi bo mu gace ka Ajjampura ko mu majyepfo y’Ubuhindi, ubwo yabageraga akababwira ko yishe aciye umutwe umugore we Roopa yafashe ari kumuca inyuma,arangije akura uyu mutwe w’umugore we mu gikapu awushyira ku meza y’abapolisi.

Roopa yaciwe umutwe n’umugabo we wamufashe ari kumuca inyuma

Umupolisi wari hafi aho ku biro,yafashe amashusho uyu mugabo azanye uyu mutwe w’umugore we arangije awushyira hasi imbere y’abapolisi.

Satish akigera imbere ya polisi yagize ati “Uyu ni umutwe w’umugore wanjye nyakubahwa.Namuhaye urukundo rwanjye rwose.”

Umupolisi yahise avuza induru ati “Wusubize mu gikapu,arangije amubwira ko amufashe ari gusambana n’undi mugabo,umujinya umurusha imbaraga ahita amuca umutwe.

Satish yavuze ko umugore we Roopa yamurutishije uyu muhehesi w’umugabo witwa Sunil kandi asanzwe azwiho kuba umunyabyaha ruharwa ndetse afite ama dosiye y’ubwicanyi menshi.

Satish yabwiye polisi ko uyu Roopa yafashe ideni ry’ibihumbi 300 by’amarupe muri banki,arangije ayaha uyu mugabo Sunil warimo amusambanya.

Abapolisi baturishije Satish bamusaba kuvuga uko yishe uyu mugore we ndetse n’aho yashyize ikindi gice cy’umubiri w’umugore we,barangije baramufunga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa