skol
fortebet

Umugabo yafatanwe amagufwa 50 y’abantu bapfuye agiye kuyuriza gari ya moshi

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sanjay Prasad ukomoka mu buhindi yafatiwe kuri station ya gari ya moshi afite amagufwa 50 y’abantu arimo uduhanga 16 ayajyanye mu Bushinwa kuyagurisha.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yafatiwe ahitwa Bihar afite umufuka wuzuye amagufa y’abantu bapfuye (skeleton) mu mizigo ye niko kumusaka basanga afite amagufa 34 asanzwe ndetse n’uduhanga 16.

Polisi yamenye ko amagufa y’abapfuye mu Bushinwa ari imari ikomeye kuko asigaye agurwa n’abanyeshuli bo muri iki gihugu biga ibijyanye n’ubuvuzi.

Nkuko ikinyamakuru The Telegraph cyabitangaje,uyu mugabo yafatiwe kuri station yitwa Chhapra iherereye mu karere ka Saran mu ntara ya Birar ihana umupaka na Nepal,ahita afungwa.

Abapolisi bavuze ko uyu mugabo yari umucuruzi ukomeye w’amagufa y’abantu bapfuye kuko ariwe uyagemurira ubwami bwa Himalaya ndetse yifuzaga kuyambutsa magendu ayanyujije mu bwami bw’aba Budisite bwa Bhutan akayageza mu Bushinwa.

Polisi yemeje ko igiye gukora iperereza kugira ngo imenye abantu bose bakoranaga n’uyu mugabo kugira ngo bafungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa