skol
fortebet

Umugabo yakase igitsina mugenzi we bapfuye ko yashakaga gutereta umukunzi we

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyamerika witwa Justin Foster w’imyaka 28,yatawe muri yombi azira gukata igitsina cya mugenzi we nyuma yo kumenya ko ashaka gutereta umukobwa bahoze bakundana.

Sponsored Ad

Justin Foster yagejejwe imbere y’urukiko rwo muri Chicago ku wa Kane w’iki cyumweru,nyuma yo guakata igitsina cy’umugabo mugenzi we,muri Werurwe uyu mwaka.

Uyu Foster ukomoka mu gace kitwa Tallahassee muri Florida,yafashe indege yerekeza muri Chicago nta kindi kimujyanye uretse guha isomo umugabo mugenzi we wari utangiye kumuteretera umukunzi bakundanaga.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Chicago O’Hare,Foster yahise akodesha imodoka yerekeza aho uyu mugabo wamutereteraga umukunzi yari aherereye niko kumushakisha uruhindu.

Foster akibona uyu mugabo utavuzwe amazina,yahise amukubita icyuma ata ubwenge niko guhita amukuramo ipantaro amuca igitsina,ahita yongera gufata indege yerekeza Atlanta.

Polisi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 16 waciwe igitsina na Foster,yatabawe n’abagenzi bamubonye aryamye hasi ari kuvirirana bagahitamo guhamagara polisi ku wa 14 Werurwe uyu mwaka.

Nubwo uyu mugabo yatabawe,yagize ubumuga bukomeye mu bwonko ndetse abaganga bavuze ko adashobora gukira.

Justin Foster yatawe muri yombi muri Kanama uyu mwaka ndetse byitezwe ko azakanirwa urumukwiye mu cyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa