skol
fortebet

Umugabo yarashe umugore we ku bunani nyuma yo kubona amashusho ari gusambana n’undi mugabo

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyamerika witwa William Brian Stillwell w’imyaka 39 yarashe umugore we ku bunani nyuma yo kumufata afite cassette iriho amashusho ari gusambana n’undi mugabo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utuye mu mujyi wa Florida yarimo yishimira gutangira umwaka wa 2019 n’umuryango we,afata umugore we bari bafitanye abana 2 afite cassette iriho amashusho ari gusambana n’inshuti ye niko gufata imbunda aramurasa arapfa.

Umwe mu bana be b’impanga yahamagaye polisi ari gusakuza ati “sigaho papa.Ntabwo nshaka ko hagira umuntu upfa.”

Stillwell yahise afata uyu mugore we amujyana mu busitani amurasa na pistol yari afite polisi ihageze isanga yamwishe.

Polisi yavuze ko ubwo umwe mu bana b’uyu mugabo yayihamagaraga yumvise inyuma umugabo ashinja uyu mugore kumuca inyuma,abana bari kumwinginga ngo ntarase mu gihe umugore we yabwiraga abana ngo bahunge.

Aba bana ntabwo bakomeretse gusa uyu mugabo yatumye abantu 3 bakomereka ubwo barimo bahunga gusa ntabwo byari bikomeye.

Stillwell yatawe muri yombi ndetse ashikirizwa ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwica umugore we ndetse no guhohotera abana be.


Stillwell yarashe umugore we nyuma yo kubona amashusho aryamanye n’undi mugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa